Abaturage ba Congo bariye karungu nyuna yo kumva ko ingabo z’u Rwanda arizo zatabaye Abanyekongo bagiriye impanuka y’ubwato mu Kivu
Kuri uyu wa kane tariki ya 03 Ukwakira habaye impanuka ikomeye y’ubwato mu kiyaga cya Kivu abasirikare bo mu mazi b’Urwana batabaye bwangu byatumye Abanyekongo bibaza niba bo ntagisirikare bagira kirwanira mu mazi.
Ni insaganya bimaze kubarurwa ko imaze guhitana abarenga 78 muri 278 ubu bwato bwari butwaye ubwo bwavaga mu gace ka Minova muri terituwari ya Karehe mu ntara ya Kivu ya majyepfo bukaba bwararohamye busatira icyambu cya Kituku hakaba hari mu masaha y’I saa tanu z’amanjwa.
Nyuma y’uko iyi mpanuka y’ubwato ibaye bivugwa ko igisirikare cy’Urwanda gicunga umutekano mu mazi aricyo cyatabaye mbere abaturage ibyateye uburakari bukomeye bamwe mu baturage biki gihugu bibaza niba bo ntagisirikare kirwanira mu mazi bagira.
Umwe muribo yagize Ati “ubundise ziriya Marine z’u Rwanda zari zivuyehe twebwe iyacu yari hehe? byagenze gute kugirango Marine y’u Rwanda ariyo irinda kuza gutabara ikahagera mbere igatanga iya Congo kuhagera..ye! “
Uyu muturage mu burakari bwinshi yakomeje anenga igisirkare kirwanira mu mazi cya Congo muri aka gace dore ko uvuye aho ingabo z’u Rwanda ziri kugera aho impanuka yabereye ari kure cyane ugereranyije no ku cyambu cya Kituku ahari ingabo zo mu mazi za Congo.
Imibare itangwa n’ubuyobozi bwo muri biriya bice igaragaza ko abagera kuri 50 barokotse iyi mpanuka mu gihe abapfuye bangana na 23 muri 278 bicyekwa ko bari muri ubu bwato bufite izina rya MV Merdi.
Guverineri wa Nordi-Kivu Ekuka Liporo yatangaje ko bataramenya neza icyateye iyi mpanuka nubwo hakekwa kukuba ubu bwato bwari butwaye abantu ni mizigo birusha ubu bwato ubushobozi gusa avuga ko hagikorwa iperereza ku bufatanye na karere.
Yakomeje avuga ko ibicuruzwa ubu bwato bwari butwaye byatikiriye muri iyi mpanuka ibyinshi bikaba ibicuruzwa byari bijyanywe gucururizwa mu isoko rya Kituku , ibi byose bika byari bikubiye mu itangazo ryasomwe nuyu muyobozi wa Nordi-Kivu Bwana Ekuka Liporo .
Muri iyi minsi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari umutekano muke biri gutuma hakoreshwa cyane inzira za amazi dore ko izubutaka z’igaruriwe ni mitwe yitwaje intwaro izindi zigafungwa kandi abatuye Goma benshi batunzwe no kujya guhahira mu bindi bice bya Congo