HomeSports

Abasore b’Urwanda bimanye igihugu bakora remontada banesura ikipe y’Igihugu ya Benin

Ikipe y’igihu y’u Rwanda “Amavubi”  yatsinze ikipe y’igihugu ya Benin ibitego bibiri kuri kimwe (2-1) mu mu kino wo gushka tike y’imikino y’anyuma y’igikombe cya Africa kizabera muri Morocco 2025 , umukino wabereye muri sitade Amahoro.

Wari umukino w’umunsi wa kane w’imikino yo gushaka tike y’iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Africa , aho u Rwanda rwashakaga kwihimura kuri Benin nyuma y’uko Benin yari yanyagiye  Amavubi ibitego bitatu ku busa(3-0) , umukino wabereye muri Ivory Coast kubera ko iyi kipe idafite  amasitade yemewe n’impuzamashyirahamwe y’aruhago muri Africa “CAF”.

Ikipe  y’igihugu y’u Rwanda yatangiye igice cya mbere yiharira umupira byumwihariko hagati mu kibuga binyuze  kubarimo  Guelette Samuel wari wahawe umwanya na kapiteni wa Rayon Sport Muhire Kevin ndetse na Bizimana Djihad watsinze igitego cya kabiri kuri penaliti ku ikosa ryari rimaze ku mukorerwa.

Gusa nubwo Amavubi yarushaga bigaragara Benin yaje kubiba umugono ku munota wa 42’ yinjiza igitego cyatsinzwe neza cyane na Andréas William Edwin Hountondji wanatsinze kimwe muri bitatu mu mukino ubanza , ku burangare bwa myugariro Omborenga Fitina.

Mu gice cya Kabiri Umudage utoza Amavubi Torsten Frank Spittler  yakoze impinduka agamije kwishyura igitego kimwe yari yatsinzwe, aho Ruboneka Jean Bosco  yasimbuye Jojea Kwizera  ku munota  wa 46’ utatangaga umusaruro mu buryo bugaragarira amaso yaburi muntu haba mu ku garira ndetse no mu kwataka nk’inshinganoze z’ibanze.

Ku monota wa 70’ Nshuti Innocent  yatsinze igitego cya mbere cya Amavubi ku mupira yarahawe neza na Imanishimwe Emmanuel “Mangwende”  nawe yarahawe na  Kapiteni Bizimana Djihad, byatumye umuvuduko wo kwata u Rwanda rwariho wiyongera haba ku mipira yanyuraga ku ruhande ndetse n’iyanyuraga hagati mu kibuga.

Muri uko kwataka Bizimana Djihad yaje gukorerwa ikosa mu rubuga rw’amahina rwa Benin igihe yarahawe umupira yitegura gutera umupira mu izamu rya Marcel Dandjinou wari mu biti bitatu by’izamu bya Benin , myugariro wayo  amutambika ikirenge  yikubitahasi  umusifuzi w’umunya Madagascar  Andofetra Rakotojaona wasifuye uyu mukino ahita atanga penaliti.

Iyi penaliti yahawe n’ubundi kapiteni Bizimana Djihad  wayinjije neza ayiteye mu nguni y’ibumoso bwe, guhera ubwo Amavubi yakomeje kurinda izamu ry’ayo na Benin igerageza kwishyura igitego yatsinzwe cya kabiri ngo byibuze icyure inota rimwe  ariko birananirana , ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itahana amanota atatu y’umukino.

Uyu mukino w’umutsi wa Kane wo gushaka itike y’Imikino y’Anyuma y’Igikombe cya Africa usize u Rwanda rwujuje amanota atanu inyuma y’ikipe y’igihugu ya Benin ifite amanota atandatu ku mwanya wa kabiri ndetse na Nigeria ifite amanota arindwi ku mwanya wa mbere, mu gihe Libya ifunga urutonde n’inota rimwe nubwo yo na Nigeria zitarakina umukino wa kane.

Imikino y’umunsi wa gatanu muri iyi mikino uzakinwa tariki ya 11 Ugushyingo 2024, u Rwanda rwesurana  n’ikipe y’igihugu ya Libya, gusa hagataho  hagiye gukurikiraho imikino yo gushaka tike ya CHAN.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *