Abashakaga intambara yacu n’ u Rwanda basubize amerwe mw’isaho : Perezida Ndayishimiye
Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste yatangaje ko nyuma yo kugirana ibiganiro n’ibindi bihugu mu nama y’Afurika yunze ubumbwe nta ntambara izigera ihuza igihugu cye n’u Rwanda mu gihe hari hamaze iminsi hatutumba umwuka mubi muri dipolomasi ku mpande zombi .
Perezida Ndayishimiye uri kubarizwa mu mujyi wa Addis Ababa mu nama ya 38 y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe abinyujije ku rukuta rwe rwa X yabwiye abifuzaga ko habaho intambara y’u Rwanda n’u Burundi ntayo bazabona .
Aho yagize ati : ” Nyuma y’ibiganiro nagiranye n’ibihugu bigenzi by’u Rwanda , abari biteze kuzareba intambara y’u Rwanda n’u Burundi nibasubize amerwe mu isaho . Ariko abarundi b’umutima mukomeza mube maso kuko nta wuzi imyitwarire y’igisambo [u Rwanda ] “
Inyuma y'ibiganiro nagiranye n'ibihugu bigenzi vy'Urwanda, abari biteze gukamisha igitero c'Urwanda ku Burundi nibasubize amero mw'isaho.
— SE Evariste Ndayishimiye (@GeneralNeva) February 16, 2025
Ariko Abarundi b'umutima mwame mugavye kuko ntawuzi umusi w'igisuma.
Mu Kwezi gushize , Ndayishimiye yumvikanye avuga ko igihugu ayoboye kiteguye guhangana n’uwo ari wese , kitazapfa nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yajujubijwe n’umutwe w’inyeshyamba M23 ndetse ashimangira ko igihugu kizamutera bazarwana nta kabuza .
Ubwo yari yagiriye uruzinduko mu gace ka Kirundo noneho Ndayishimiye yareruye avuga ko u Rwanda rutajya runesha igihugu cye kandi ibyo si ibya vuba ngo mu mateka byumwihariko mu ntambara yabereye muri kano gace u Rwanda rwarakubitiwe ahareba i Nzega .
U Rwanda n’u Burundi ntago bifitanye umubano mwiza guhera mu mwaka wa 2015 ubwo habaga igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwa Nyakwigendera Petero Nkurunziza guhera icyo gihe u Burundi bwakomeje gushinja u Rwanda kuba inyuma y’iki gikorwa ndetse no guha ubuhungiro abagize uruhare muri iki gikorwa bakomeje gushakishwa n’ubutabera bw’u Burundi .