Abarimu batsindwa ikizamini cy’icyongereza akabo kashobotse

Nk’uko byatangajwe mu iteka rishya rya Minisitiri w’intebe rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri, cyane cyane y’uburezi bw’ibanze rivuga ko buri myaka itatu umwalimu agomba gukora ikizamini cy’icyongereza ndetse rikanemeza ko umwalimu utsinzwe icyo kizamini inshuro ebyiri agomba kwirukanwa.
Mu Rwanda integanyanyigisho igenga amashuri yose yaba ay’incuke,abanza ndetse n’ayisumbuye ivuga ko ururimi rwo kwigishamo ari icyongereza kandi amashuri yose akaba agerageza kubikurikiza n’ubwo nanone hari aho usanga hakiri imbogamizi kuko nko mu mashuri abanza usanga abanyeshuri batsindwa amasuzuma y’imibare kubera kutumva neza ururimi babajijwemo.
Nanone kandi isuzuma rikorwa ku banyeshuri bo mu burezi bw’ibanze hagamijwe kureba ubumenyi bafite mu rurimi rw’ikinyarwanda, icyongereza ndetse n’imibare bugaragaza ko muri 2021 abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu batsinze imibare bari ku kigero cya 69.94% gusa muri 2023 baje kugabanuka bagera kuri 55.6%.
Abanyeshuri bafite ubumenyi bw’icyongereza nabo ubu bushakashatsi bugaragaza ko bageze kuri 37.5% mu 2023 bavuye ku 10% mu 2021 naho kubigendanye no kumva ndetse no gusoma uririmi rw’ikinyarwanda , ubu bushakashatsi bwemeza ko biri kuri 82.7% mu banyeshuri biga muri uyu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.
Minisitiri w’uburezi mu Rwanda Nsengimana Joseph aherutse gutangaza ko intandaro yo gutsindwa kw’abanyeshuri cyane cyane mu masomo ya siyansi ari uko biga mu rurimi batumva neza ndetse rimwe na rimwe ukanasanga n’abarimu babigishi ubushobozi bwabo buri hasi, aho yagize ati ” N’abarimu babigisha nabo urwego rwabo rukwiye kuzamurwa kuko ntawe utanga ibyo adafite.”
Iteka rishya rya minisitiri w’intebe ryo ku wa 12 Ugushyingo 2024 rishyiraho sitati yihariye ya mwarimu riteganya ko ikizamini cy’akazi ku mwalimu gikorwa mu cyongereza, yaba yigisha urundi rurimi kigakorwa muri urwo rundi azajya yigishamo.
Ingingo ya 10 y’iri tegeko kandi ivuga ko ” umukandida w’umwalimu agomba gukora ikizamini cy’icyongereza nk’ururimi rukoreshwa mu burezi kandi umukandida utsinzwe icyi cyizamini ntahabwa akazi.”
Iri teka rinateganya ko kandi kugira ngo umwalimu azamurwe mu ntera agomba kuba afite uruhushya rwo kwigisha rutangwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano kandi akaba afite impamyabushobozi mu bijyanye no kwigisha.
Mwalimu anasabwa kandi kuba yaratsinze isuzumabumenyi ry’icyongereza rikorwa buri myaka itatu, kandi nanone akaba yaratsinze isuzuma risoza amahugurwa nyongerabushobozi atangwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano.
Raporo iherutse muri 2018 ikozwe na Banki y’isi yagaragaje ko by’umwihariko hakenewe amahugurwa y’abarimu kuko byibuze abasaga 38% by’abigisha kuva mu wa Mbere kugeza mu wa Gatatu aribo bonyine byagaragaye ko bafite ubumenyi buhagije mu cyongereza ku buryo bashobora gutanga uburezi bufite ireme.
Ingingo ya 46 y’itegeko rigena imikorere ya Mwalimu ryemeza ko Umwalimu utsinzwe ikizamini cy’icyongereza inshuro ebyiri agomba kwirukanwa mu kazi.
Minisiteri ifite mu nshingano uburezi iri guhugura abarimu basaga 12,726 bo mu mashuri y’incuke batize uburezi mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Mu 2023 hakozwe raporo igaragaza ko abarimu n’abandi bakozi bakorera ibigo by’amashuri bangana na 138,038, aho abagabo bihariye 51% naho abagore bakaba 49%.