Abarimo umuyobozi wa OMS barokotse urupfu ubwo bari muri Yemen
Ku wa kane, umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) n’abandi bakozi ba Loni barokotse urupfu ubwo bari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Yemeni i Sanaa cyagabweho ibitero by’indege bya Isiraheli bivugwa ko byahitanye byibuze abantu batandatu.
Umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko ubwo bari bagiye kurira indege ibi bitero byahise bitangira kugabwa .
Mu ijambo rye yacishije kuri X, Dr Tedros yavuze ko ari muri Yemeni kugira ngo baganire ku irekurwa ry’abakozi bafunzwe b’umuryango w’abibumbye ndetse no gusuzuma ubuzima bwabo ndetse no kureba uburyo buhamye bwuko hakongerwa itangwa rya serivisi z’ubutabazi muri iki gihugu.
Gusa nta bindi bisobanuro yatanze ku byerekeye imfungwa z’umuryango w’abibumbye abo ari bo.
Avuga ku bitero bya Israel byabereye ku kibuga cy’indege cya Sanaa, yagize ati: “umunara ugenzura ikirere, icyumba cy’indege mbere yo guhaguruka uri muri metero nkeya uvuye aho twari turi wangiritse .
Dr Tedros yongeyeho ati: “Tugomba gutegereza ko ibyangiritse ku kibuga cy’indege bisanwa mbere yuko tugenda.”
Ibiro ntaramakuru Saba biyobowe n’aba -Houthi byavuze ko abantu batatu baguye ku kibuga cy’indege abandi 30 barakomereka.
Iki gitangazamakuru kandi cyinavuga ko byibuze abandi bantu batatu bishwe abandi 10 barakomereka mu ntara y’iburengerazuba bwa Hodeidah.
Uyu mutwe w’inyeshyamba ushyigikiwe na Irani wasobanuye ko ibyo bitero byibasiye sitasiyo z’amashanyarazi n’ibyambu ari ubugome bw’indengakamere bwa Israel.
Igisirikare cya Isiraheli cyavuze ko cyagabye ibi bitero gishingiye ku makuru cyahawe n’inzego z’ubutasi ko hariya hantu harashwe hari indiri y’ibyihebe .