Abarimo Uhuru Kenyatta bongewe mu bagomba kuyobora inzira y’amahoro ya SADC-EAC
Inama ihuriweho n’abakuru b’ibihugu na guverinoma y’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’umuryango w’iterambere ry’Afurika yepfo (SADC) imaze kwagura urutonde rw’abagamba kuyobora ibi biganiro ibavana kuri 3 ibageza kuri 5 mu rwego rwo gushakira umuti uhamye ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).
Ibi byahamijwe na perezida wa Kenya na EAC , William Ruto wanditse ku rukuta rwa x rwe ati : “Iyi nama yafashe icyemezo cyo kwihutisha inzira y’amahoro ishyiraho itsinda ryagutse ry’abafasha batanu. Aba barimo abahoze ari ba perezida ba bimwe mu bihugu binyamuryango nka Uhuru Kenyatta (Kenya), Olusegun Obasanjo (Nijeriya), Kgalema Motlanthe (Afurika y’Epfo), Sahle-Work Zewde (Etiyopiya) na Catherine Samba-Panza (Repubulika ya Centrafrique) .”
Iyi gahunda yashyizweho n’inama ihuriweho na SADC-EAC ije mu gihe intambara hagati y’ingabo za DRC (FARDC) n’umutwe za M23 / AFC leta ya Kongo ivuga ko hari inkunga uhabwa n’u Rwanda ikomeje gufata indi ntera mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, nubwo hakomeje gukorwa ibiganiro bya diplomasi biganisha ku mahoro.
Bamwe muri aba bayobozi bashya bashyizweho bagize uruhare mu guhuza ibikorwa bya Luanda na Nairobi.
Nk’uko byatangajwe n’inama ihuriweho n’abakuru b’ibihugu ba SADC na EAC, yateranye ku ya 8 Gashyantare i Dar es Salaam, muri Tanzaniya, abayobozi bashinzwe ibikorwa by’ubuhuza bazahabwa inshingano zo guhuza ibikorwa by’ububanyi n’umutekano byose kandi bigamije guhagarika imirwano mu gihe kirambye.
Intego y’iyi nama nshya y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma yari iyo gusuzuma kuri raporo y’inama y’abaminisitiri ihuriweho na SADC-EAC yateranye ku wa mbere ushize, 17 Werurwe i Harare, muri Zimbabwe.