Abarimo Minisitiri Nduhungirehe bihereye ijisho uko Arsenal yagaraguzaga agati Manchester united
Arsenal Itsinze Manchester United 2-0 mu Mukino W’umunsi wa 14 wa Premier League
Ikipe ya Arsenal yaraye itsinze Manchester United ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona y’Abongereza (Premier League) wabaye mu ijoro rya, taliki 4 Ukuboza 2024.
Ibitego bya William Saliba na Julian Timber mu gice cya kabiri cy’umukino byafashije The Gunners kwegukana amanota atatu, ibi binatuma iyi ikipe ica agahago ko kuba ikipe ya mbere itsinze Manchester United ku buyobozi bwa Ruben Amorim nk’umutoza mushya, nyuma yo kumusimbura muri uyu mwanya Eric Tenhag.
Uyu mukino, wakurikiwe n’abantu benshi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, ndetse n’Uw’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, wabaye igikorwa cyo gukomeza ubufatanye hagati y’u Rwanda na Arsenal muri gahunda ya “Visit Rwanda”, aho Arsenal ikomeje gukorana n’u Rwanda mu bikorwa byo kwamamaza igihugu.
Ibitego Byafashije Arsenal Gutsinda
Ibitego byabonetse mu gice cya kabiri, byinjijwe ku mipira ya koruneri, bya William Saliba watsinze igitego cya mbere, na Julian Timber wateretsemo igitego cya kabiri nyuma y’umupira wa koruneri nanone.
Manchester United yari yihagazeho mu gice cya mbere, ariko nyuma y’igihe gito Arsenal yashoboye kugaba igitutu gikomeye kuri ba myugariro ba United, birangira yitwaye neza mu buryo bugaragaza imbaraga za Mikel Arteta,nk’ umutoza wa Arsenal.
Manchester United, nubwo yari ifite uburyo bwiza bwo gutsinda, harimo umupira wa Matthijs de Ligt, ndetse n’uburyo bwa Anthony nyuma yo gusimbura, ntabwo yabashije kubyaza umusaruro aya mahirwe yose.
Uko amakipe Akurikirana ku rutonde rwa shampiyona
Nubwo Arsenal yatsinze, shampiyona ya Premier League iracyakomeye, kuko Liverpool iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 35, ikarusha arindwi amakipe ya Chelsea na Arsenal, aya makipe akaba anganya amanota 28 yose. Manchester City, nyuma y’imikino irindwi idatsinda, yongeye gutsinda ibitego 3-0 ku kibuga cya Nottingham Forest, ifata umwanya wa kane n’amanota 26. Manchester United iracyari ku mwanya wa 11, ifite amanota 19.