Abarimo Ish Kevin bihanangirije abakomeje gufatira u Rwanda ibihano
Umuraperi Ish Kevin afatanije n’abarimo Kid From Kigali , Bulldog , Kivumbi King na B- Threy bamaze gushyira hanze indirimbo yitwa Rwanda igaruka ahanini ku kwihanangiriza ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba bw’isi bikomeje gukangisha imbaraga zabyo ku Rwanda kugirango rwitware mu buryo bashaka .
Iyi ndirimbo imaze gushyirwa ahagaragara kuri iki cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2025 yakozwe n’umwe mubatunganyamuziki bakomeye mu njyana ya Drill hano mu Rwanda witwa Pro zed na Producer Elhers ukorera muri studio yitwa SIX Records afatanije n’uwitwa Kush Beats .
Mu cyo wakita mu ntangiriro y’iki gihangano , iyi ndirimbo itangira ivuga ko u Rwanda ari igihugu gito mu buso ariko kidafite abantu bato ndetse ko cyubakiye ku bumwe ubunyamugayo n’ubuyobozi bwiza ndetse ko cyazukiye ku ivu ibihugu byari byasize inyuma .
Aba bahanzi kandi bongeye gutunga agatoki inkuru z’ibinyoma zikorwa na bimwe mu binyamakuru bikomeye ku isi bisanzwe bigenzurwa na biriya bihugu binaza byiyongera ku kuba bandika ubuzima babamo .
Mu gitero cye cya mbere umuraperi Semana Kevin wamamaye nka ISh Kevin yongeye gushinja ibi bihugu biri mu byagize uruhare mu gutuma abaturage b’u Rwanda bacikamo ibice mu myaka 50 itambutse biri no mu byateje jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 none nkaho ibyo bidahagije byatangiye kubeshyera Perezida Paul Kagame usanzwe ufatwa nk’umuyobozi w’intangarugero .
Iyi ndirimbo igiye ahagaragara mu gihe u Rwanda na bamwe mu bayobozi bakuru barwo barimo na Rtd Gen James Kabarebe bakomeje gufatirwa ibihano bikomeye birimo n’iby’ubukungu n’ibirebana n’umutekano kubera uruhare birushinja mu guhungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’ubufasha ruha umutwe wa M23 wamaze kwagarurira imijyi ya Goma .