HomePolitics

Abarimo Gen.Alex Kagame baherutse guhabwa inshingano nshya muri bahererekanyije ububasha n’abo basimbuye

Ku mugoroba wo ku wa mbere   tariki 21 Ukwakira 2024 habaye igikorwa cy’ihererekanyabubasha ry’inshingano hagati ya Maj Gen Alex Kagame uherutse gushyirwa ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara na Maj Gen (Rtd) Frank Mugambage aje gukorera mu ngata kuri izi nshingano .

Tariki ya 14 / ukwakira nibwo  izi impinduka zatangarijwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ryavugaga ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagize Maj Gen Alex Kagame; Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara ndetse akanashyiraho Umuyobozi Mushya wa Diviziyo ya mbere .

Iki gikorwa cy’ihererekanyabubasha hagati ya Maj Gen Alex Kagame na Maj Gen (Rtd) Frank Mugambage, yasimbuye cyanitabiriwe n’abarimo abayobozi b’amashami y’uru rwego rw’Inkeragutabara mu ngabo z’u Rwanda .

ku wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024 , hamwe n’abandi bayobozi bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda barimo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ubwo bari imbere ya perezida wa Repubulika Paul Kagame mu inteko ishinga amategeka , Maj Gen Alex Kagame nawe yarahiriye kuri izi nshingano .

Maj Gen Alex Kagame uri mu basirikare bagize uruhare mu rugamba rwo Kwibohora ,yahawe inshingano nshya, ubwo yari aherutse kurangiza inshingano zo kuba Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano ziri mu Butumwa muri Mozambique, aho yazisoje mu ntangiro za Nzeri, asimbuwe Maj Gen Emmanuel Ruvusha.

Maj Gen Alex Kagame yize amashuri atandukanye ya gisirikare yaba imbere mu gihugu no mu mahanga. Hanze y’u Rwanda, yize muri Kenya amasomo ajyanye no kuyobora ingabo (Military Command course) ayakomatanya n’asanzwe aho yakuye Impamyabumenyi mu Mibanire Mpuzamahanga (International Relations).

Yize no mu Bushinwa, aho bwa mbere yamaze amezi atatu yiga ibijyanye no kuyobora Ingabo (Command Course). Yasubiyeyo ahamara umwaka yiga muri Kaminuza ya Gisirikare mu Bushinwa ahakura Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu masomo y’Ubumenyi mu bya Gisirikare (Military Science).

Kurundi ruhande kandi ku munsi wejo kandi ku Cyicaro gikuru cya MINAGRI ku Kacyiru habereye umuhango nk’uyu aho Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe yahererekanyije ububasha na Dr. Ildephonse Musafiri, aheruka gusimbura.

Ndetse ni no kuri uwo munsi kandi Dr. Patrice Mugenzi uheruka kugirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yahererekanyije ububasha na Musabyimana Jean Claude wari kuri uyu mwanya kuva mu 2022.

Perezida Paul Kagame Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi barimo Maj Gen Alex Kagame yagarutse kuri mazina y’abantu bitiranwa byumwihariko [Kagame], akuraho urujijo rw’abashobora gukeka ko aha imyanya abo mu muryango we, avuga ko mu muco Nyarwanda, abantu basanzwe bagira amazina yitiranwa, bashobora kwita abana babo ku mpamvu zinyuranye zirimo no kuba umuntu yakwifuza kwita undi izina bitewe n’uburyo umuryango ubonamo ufite iryo izina ibikorwa by’intangarugero.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe yahererekanyije ububasha na Dr. Ildephonse Musafiri, aheruka gusimbura. photo by RBA
ku Cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda, habereye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Major Gen. (Rtd) Frank Mugambage wari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara na Major Gen. Alex Kagame wamusimbuye kuri uyu mwanya. photo by RBA
Dr. Patrice Mugenzi uheruka kugirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yahererekanyije ububasha na Musabyimana Jean Claude wari kuri uyu mwanya kuva mu 2022. photo by RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *