Abarenga ibihumbi 100 bashobora gusenyerwa n’ibiza mu Rwanda

Ku munsi wejo tariki ya 2 Mata Inteko Nshinga Mategeko umutwe wa Sena yakiriye Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Gen. (Rtd) Murasira Albert, avuga ko mu minsi iri imbere abantu barenga ibihumbi 100 bashobora gusenyerwa n’amazi.


Senateri Evode Uwizeyimana yatanze urugero rwo mu karere ka Rulindo, hakunze kubera impanuka za bisi kubera ubuhaname bw’umusozi umuhanda wubatseho.

Aho yagize ati “ Twarahagaze turamanuka kumusozi turareba, ibisigawaza bya bisi, imodoka yashwanyaguritse , abaturage bari aha, n’abana bari gukina ahongaho, ninde muntu utabona ko bariya bantu bari mu isanduku?

” Ariko igihe cyose turavuga ngo ibiza kandi ugasanga bimwe byabaye tubireba, ibindi tubifitemo uruhare mubona bizagenda gute mufite izihe ngamba?”

 
Gen. (Rtd) Murasira yavuze ko tumwe mu duce tuzibasirwa ari uduce tw’Intara y’Amajyaruguru gusa, avuga ko Leta yakoze ibishoboka byose ngo mu gushaka ingamba  zirwanya ibiza mu gihugu cyose.


Yabwiye abasenateri ko zimwe mu ngamba, ari ugushishikariza abaturage gutura ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, guca imiferege ndetse no kuzirika inzu zabo kugira ngo umuyaga utazitwara.


Umwe mu basenateri bari bateraniye aho yanavuze ko mu ngendo baherutse gukorera mu turere dutandukanye, bagiye babona imihanda yatengutse kandi munsi yayo hari abaturage bahatuye.

 
Evode yatanze urugero rwo mu karere ka Rulindo, hakunze kubera impanuka za bisi kubera ubuhaname bw’umusozi umuhanda wubatseho.


Ibi bitangajwe mu gihe iteganyagihe rigaragaza ko mu mataliki Icumi kuzamura, hazagwa imvura nyinshi mu turere twinshi tw’Igihugu. 

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *