HomeOthers

Abapolisi bagera ku 154 barimo ACP Celestin Twahirwa bahawe ikiruhuko k’izabukuru

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwatangaje ko ACP Celestin Twahirwa wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda n’abandi bagera 153 barimo umwe ufite ipeti rya CP (Commissioner of Police), na batandatu bafite irya ACP (Assistant Commisioner of Police) bashyizwe mu kiruhuko k’izabukuru .

Ku munsi wejo  ku Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024 ,nibwo Polisi y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rivuga ko abapolisi bagera kuri 154 muri Polisi y’u Rwanda, barimo umwe ufite ipeti rya CP (Commissioner of Police), na batandatu bafite irya ACP (Assistant Commisioner of Police) bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Muri iri tangazo ryerekana ko mu bapolisi bahawe iki kiruhuko k’izabukuru bafite ipeti cya ACP barimo kandi Elias Mwesigye, Eugene Mushaija, Tom Murangira, David Rukika na Michel Bayingana ndetse hanasezerwa abandi bapolisi bagera kuri 13 ku mpamvu z’uburwayi, ndetse n’undi umwe wasezerewe ku mpamvu zindi zitandukanye.

Naho batandatu bafite ipeti rya Assistant Commisioner of Police (ACP), barimo ACP Celestin Twahirwa wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, kuva mu 2014 ubwo yasimburaga ACP Damas Gatare kuri uyu mwanya.

Ndetse n’umwe ufite ipeti rya Commissioner of Police (CP), ari we Denis Basabose wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Umutekano w’Ibikorwa Remezo muri Polisi y’u Rwanda .

Uru rwego rureberera umutekano w’ibintu n’abantu imbere mu gihugu rwanatangaje ko uretse aba bo ku rwego rw Komiseri, hanashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, Abapolisi bo mu cyiciro cy’Abofisiye bakuru 15, ndetse n’Abofisiye bato 22, mu gihe hari abandi 96 bari mu cyiciro cy’Abapolisi bato .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *