HomeOthers

Abanyeshuri batanu birukanywe burundu bazira kurebera amashusho ya Balthazar!

Abanyeshuri batanu bo mu ishuri ryisumbuye rya Kamangala rizwi cyanye mu gace ka Walungu mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birukanywe burundu n’iri shuri nyuma yo gufatwa bareba amashusho y’urukozasoni arimo na y’uwitwa Balthazar Ebang Engonga ukomeje guca ibintu hanze aha .

Iki cyemezo cyafashwe ku ya 18 Ugushyingo 2024 n’Inama ishinzwe imyitwarire yigaga ku bibazo by’aba banyeshuri bigaga mu mwaka wa gatatu mu ishami rya Commercial Management (CG) muri iki kigo cy’ishuri .

Raporo yahawe abanyeshuri b’abanyeshuri mbere yo kwirukanwa burundu n’iki kigo yerekana ko aba banyeshuri bafashwe barebera amashusho y’urukozasoni mu ishuri mu gihe umwalimu yari arimo atanga isomo .

Ishuri Gatolika rya Lycée Kamangala, Ishuri ry’abahiyimana, riri muyagifitwe icyizere n’ababyeyi benshi kubera uburere buherekejwe n’indangagaciro ritanga ari muri iyo ntara , iri rikaba risanganywe amahame ngengamyitwarire agenga abanyeshuri akarishye harimo no kuba umunyeshuri yakwirukanwa burundu niyo yaba afatiwe mu makosa asa nkaho yumvukana nkaho yababarirwa arimo nko kuryamira n’andi makosa ya cyana .

Justin Kabumba Katumwa usanzwe ari  umunyamakuru ukomeye wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukorera ibitangazamakuru mpuzamahanga bikomeye birimo France 24 na Associated Press , we yemeje ko amashusho y’urukozasoni yariho arebwa n’aba banyeshuri batanu, arimo aya Balthazar Ebang Engonga uherutse guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yuko hatahuwe amashusho yagiye afatwa ubwo yabaga ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagore 400, barimo ab’abayobozi bakomeye muri Guinée équatoriale.

Aba banyeshuri bafatiwe muri aya makosa nta ni minsi myinshi ishize mu majyaruguru ya Kivu, haciwe ikoreshwa rya terefone zigendanwa mu mashuri yo muri iyi ntara , ibi byakozwe n’umuyobozi ushinzwe uburezi muri iyi Ntara, Luc Gbaweza Kabango. aho yatangaje ko yafashe uyu mwanzuro utarishimwe na benshi mu banyeshuri nyuma y’isesengura ryimbitse ryakozwe ryaje rikurikirina n’umusaruro muke wabonywe n’abanyeshuri bo muri ntara byumwihariko mu kizamini cya Leta 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *