Abanyarwanda babiri, Michaella Rugwizangoga na Olivier Mugwiza, bashyizwe ku rutonde rw’abantu 100 bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukerarugendo muri Afurika mu mwaka wa 2025, nk’uko byatangajwe na Ranks Africa.
Iri rushanwa ngarukamwaka rigamije gushimira abantu bahindura amateka y’ingendo n’ubukerarugendo muri Afurika binyuze mu guhanga udushya no kugira ingaruka nziza ku baturage. “Ubwitange bwabo n’udushya bazana bikomeje gushimangira ubukerarugendo bushingiye ku buhanga, bigatera abantu inyota yo gusura Afurika,” rivuga gutyo iryo tangazo.
Michaella Rugwizangoga ni injeniyeri w’Umunyarwandakazi ufite uburambe mu igenamigambi n’icungamutungo ry’imishinga.
Yahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen Mobility Solutions Rwanda, aba n’umugore wa mbere w’Umunyafurika wagizwe CEO muri Volkswagen ku rwego mpuzamahanga. Muri RDB, yayoboye gahunda zitandukanye zagamije guteza imbere ubukerarugendo burambye.
Yigeze no kuba umuyobozi muri Imbuto Foundation na Innovation Village Group, kandi yashyizwe ku rutonde rwa World Economic Forum rw’abantu 60 bagaragaza impinduka ku isi, ndetse no ku rutonde rwa Top 100 Women CEOs in Africa. Yigeze no kwitabira inama ya Davos mu “Davos 50”, aho yagarutse ku nsanganyamatsiko ziganjemo urubyiruko, ubuyobozi n’iterambere.
Olivier Mugwiza ni umunyamakuru w’amafoto n’umuhanga mu gukora ibiganiro by’ubukerarugendo, siporo n’umuco, ukorera i Kigali. Amafoto ye agaragaza ubuzima n’imico nyarwanda mu buryo bushya kandi bwimbitse.
Yakoranye n’ibigo bikomeye nka RwandAir, Visit Rwanda, BAL, Giants of Africa na Akagera Aviation. Afite impamyabumenyi mu bwiyunge no mu gukora filime za documentaires yakuye muri Youth With A Mission mu Bwongereza.
Mu 2024, raporo ya World Travel & Tourism Council yagaragaje ko ubukerarugendo bwatanze miliyari 1.9 z’amafaranga y’u Rwanda ku musaruro mbumbe w’igihugu, bingana na 9.8%. Bateganya ko mu 2025 buzagera kuri miliyari 2.1, bushyigikira imirimo irenga 402,000.
Rugwizangoga na Mugwiza bakomeje kuba intangarugero mu guteza imbere isura y’u Rwanda n’Afurika binyuze mu bukerarugendo bushingiye ku buhanga n’ubugeni.