
Kuri uyu wa gatandatu, i Denmark hatangiye umwiherero w’abanyamuryango ba RPF inkotanyi batuye ku mugabane w’i Burayi , uyu mwihererero ubaye ku nshuro ya 12.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo ku Mugabane w’u Burayi bateraniye mu mwiherero w’iminsi 2 i Copenhagen muri Denmark, aho bari kuganira ku ruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu.
Umunyamabanga Mukuru wa RPF inkotanyi, Gasamagera Wellars, yibukije abanyamuryango bayo bo ku Mugabane w’u Burayi ko aho bagenda hose bakwiye guhesha agaciro u Rwanda.
Mu butumwa bwe atangiza umwiherero w’iminsi ibiri uri kubera i Copenhagen muri Denmark, Gasamagera yabasabye gusigasira ishusho nziza y’Igihugu aho bagenda n’aho bakorera.
Buri minota 2 umugore apfa abyara, iki ni kimwe mu bibazo by’ingenzi byaganiriweho mu nama yabereye i Copenhagen muri Denmark, ni inama yateguwe n’Ihuriro ry’Abambasaderi b’abagore bahagarariye ibihugu byabo mu burayi bw’amajyaruguru. Iri kandi ni ihururo riyobowe n’u Rwanda.
Uyu mwiherero ngarukamwaka w’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baba mu Burayi watangiriye mu Bubiligi hashize imyaka 17, bigera aho mu myanzuro hafatwa icyemezo cyo kujya ubera muri kimwe mu gihugu cyabisabye cyangwa gitahiwe .
Umwiherero waherukaga wari wabereye mu budage ,aho Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barenga 700 baba mu bihugu by’i Burayi bahuriye mu mwihererero mu mujyi wa Cologne.Ni umwiherero watangijwe tariki ya 29 Nzeri 2023 n’amahugurwa y’urubyiruko ruri mu Muryango wa FPR Inkotanyi, rwiganjemo urwiga mu Burayi.
Witabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Wellars Gasamagera, Prof Nshuti Manasseh, Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Minisitiri Jeanine Munyeshuri, Sandrine Maziyateke Abambasaderi bahagarariye u Rwanda mu bihugu by’u Burayi bari mu muryango FPR Inkotanyi n’abandi.
Muri uyu mwiherero hatanzwe ibiganiro bitandukaye, kandi byayobowe byose n’urubyiruko.Ikiganiro cya mbere cyari gifite inyito igira iti “Imiyoborere n’ejo hazaza h’ububanyi n’amahanga bw’ibigu: Gusuzuma uruhare rw’u Rwanda na Afurika mu gushyiraho umurongo mushya isi igenderamo”.
Mu bindi biganiro byatanzwe harimo icyagarukaga ku ruhare rwa diaspora mu guhanga iterambere n’ubuzima burambye bw’Abanyarwanda bose ndetse n’icyagarutse ku mibereho myiza y’abaturage hamwe ‘n’uko twiteguye guhangana n’ibiza n’imidugararo ya politiki ku ruhando mpuzamahanga’.
