HomePolitics

Abantu cumi na babiri biciwe mu bitero bya Isiraheli mu gace ka Beit Lahiya muri Gaza

Minisiteri y’ubuzima ya Palestine yatangaje ko Abanyapalestine benshi baburiye ubuzima mu gitero cya Isiraheli cyasenye inyubako nyinshi mu gace gatuwe cyane ka Beit Lahiya gaherereye mu majyaruguru ya Gaza .

Nk’uko byatangajwe n’abatangabuhamya bari aho ubwo iki gitero cya Israel cyagabwaga, ngo byibuze abantu 35 bishwe ku mugoroba wo ku wa gatandatu abandi benshi barakomereka.

Ibitangazamakuru byaho byavuze ko abakozi bashinzwe umutekano w’abaturage batashoboye kugera aho bari bakenewe kubera umuriro watewe n’ibisasu bya Isiraheli wari wamaze gufata indi ntera.

umuturage waganiriye n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa [AFP ] witwa Abu Azzoum yavuze ko ibitero byinshi by’indege byibasiye aka agace gatuwe cyane ndetse ko ibi byakozwe nta nteguza yatanzwe mbere yuko biba.

Aho yagize ati: “Abaturage ubwabo nibo barimo kugerageza kuvana abahohotewe munsi y’ibinonko by’amazu kubera ko abatabazi bashinzwe umutekano badashobora kugera aho byabereye nyuma y’uko abari babyitabiriye ubushize bagabweho igitero n’ingabo za Isiraheli “.

Ibiro ntaramakuru Wafa byo muri Palesitine byatangaje ko benshi mu bishwe cyangwa se bakomeretse ari abana, abagore ndetse n’abasaza b’intege nke.

Ibi biro kandi binavuga ko ibikorwa by’ubutabazi bibangamiwe n’ibura ry’ambilansi na serivisi ishinzwe umutekano wa gisivili, kubera ko ingabo za Isiraheli zabibujije kwinjira muri ako gace.

Wafa yavuze ko igitero cy’indege cyibasiye byibuze amazu atanu hafi y’umuzenguruko w’iburengerazuba wa Beit Lahiya, ukaba yari uy’umuryango wa Abu Shdaq, Al-Masri, na Salman.

Kurundi ruhande ,Minisiteri y’ubuzima ya Palestine yatangaje ko ibitero by’ingabo za Isiraheli kuri Jabaliya, Beit Hanoon, na Beit Lahiya mu majyaruguru ya Gaza byahitanye abantu bagera kuri 800 mu gihe cy’ibyumweru bitatu.

Ku wa gatanu, raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ku buzima yakoresheje ijambo rishya yise – medicide – mu gusobanura ibitero byagabwe na Isiraheli byibasiye abakozi b’ubuzima n’ibigo nderabuzima muri kano gace.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *