Kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Kamena 2025, abasirikare bo mu muryango w’iterambere uhuza ibihugu by’ Afurika y’Amajyepfo (SADC) batangiye kuva mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gikorwa cyo gukura abasirikare n’ibikoresho cyari cyaratangiye muri Mata.
Aba basirikare, baturutse mu bihugu bya Tanzaniya, Malawi na Afurika y’Epfo, bari bamaze igihe bafasha ingabo za leta ya Congo mu guhangana n’umutwe wa AFC/M23.
Imodoka nyinshi zitwaye abasirikare n’ibikoresho byabo zabasanze ku birindiro bya Goma na Sake, aho banyuze mu Rwanda berekeza muri Tanzaniya mbere yo gusubira mu bihugu byabo.
Itangazo rya SADC ryasohowe kuri uwo munsi ryavuze ko iki gikorwa “gikorwa mu buryo buteguwe kandi buhuza inzego, kugira ngo hagaragare ituze n’umutekano mu gusubiza abasirikare n’ibikoresho byabo mu bihugu bakomokamo.”
Iyi misiyo ya SADC yakorwaga ku bufatanye n’ingabo za Congo, zirimo n’imitwe ifatwa nk’iy’abicanyi nka FDLR, ingabo za Burundi n’itsinda rya Wazalendo.
Ubu bufatanye bwahuye n’akaga kuva mu ntangiriro za Mutarama 2025, ubwo M23 yafata umujyi wa Goma ndetse n’uduce twinshi tw’intara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo.
Ku wa 28 Werurwe, habayeho amasezerano yanditse hagati ya M23 n’ingabo za SADC, bemeranya ko izo ngabo ziyobowe n’Afurika y’Epfo ziva muri Congo mu mahoro, zikarinda ibikoresho byazo.
Iyi nama yatumye intambwe ifatika iterwa mu nzira yo gushakira amahoro ako karere. Ku wa 23 Mata, Leta ya Congo n’inyeshyamba za M23 batangaje ko bemeranyije guhagarika imirwano, nyuma y’ibiganiro byabereye i Doha muri Qatar bitangiye ku wa 10 Mata.
Rwanda na RDC, bari bamaze igihe mu makimbirane, ku wa 25 Mata zageze ku masezerano y’ubwumvikane yagizwemo uruhare n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.