Imikino ibiri y’ikombe cy’Amahoro cya 2024-2025, ya kimwe cya Kabiri yariteganyijwe gukinirwa kuri Kigali Pele Stadium yimuwe ishyirwa kuri sitade Amahoro bisabwe n’amakipe ya Rayon Sports na APR FC azakira iyi mikino.
Kuri uyu wa Gatatu wa tariki 30 Mata 2025, nibwo hazakinwa imikino yo kwishyura y”igikombe cy’Amahoro cya 2024-2025 , muri kimwe cya Kabiri, aho APR FC izakira Police FC mu gihe Rayon Sports bazakira Mukura VS , aya makipe yombi azakira imikino yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ko iyi mikino ya kwimurwa igashyirwa kuri sitade Amahoro mu rwego rwo kwinjiza agatubutse no kugabanya ibyagenda ku mukino.
.Amakipe yombi(Rayon Sports na APR FC) azagabama amafaranga azinjira kuri sitade mu muryo bungana.
.Amakipe azabasha gucuruza amatike menshi, cyane ko sitade Amahoro yakira abantu barengaho gato ibihumbi 45.
.Mukugura itike , umuntu azagura itike imwe arebe imikino yose ibizoroshya ibintu kuko ntagusohora abantu muri sitade bizabaho ngo hinjire abandi.
.Muri sitade Amahoro hari uburyo bwo kwamamaza bisobanuye ko hazaba hari abafatanyabikorwa Kandi bose bazishyura.
Umukino wa APR FC na Police niwo uzabanza ku isaha y’i saa Cyenda (15:00), uwa Rayon Sports na Mukura VS utangire saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba(18:30PM), APR FC irasabwa nk’ibyo Rayon Sports isabwa kunganya ubusa ku busa cyane ko bose banganyije mu mikino ibanza igitego kimwe kuri kimwe (1-1), Kandi muri aya marushanwa igitego cyo hanze kirakora.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?