Watch Loading...
FootballHomeSports

Abakinnyi batatu b’Abanyarwanda bagiye gutangira gukinira ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage

Abana b’abanyarwanda bagiye mu Budage gukora igeragezwa mu mushinga wa Bayern Munich n’u Rwanda wa ‘Visit Rwanda’ abagera kuri batatu bagiriwe amahirwe yo kuzakomezanya na Bayern Munich mu bato.

Mu mwaka ushize wa 2023 nibwo u Rwanda binyuze mu rwego rw’igihugu rw’iterambe mu Rwanda ‘RDB’ rwagiranye amasezerano n’ikipe ya Bayern Munich aho iyi kipe iri mu zikomeye i Burayi yagomba gutangira kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze mu kurwamamaza muri stade yayo ya Allianz Arena.

Si ibyo gusa kuko bimwe mu byari mu masezerano ni uko iyi kipe ya gombaga gufatanya na Minisiteri ya Siporo n’ishyirahamwe ry’aruhago mu Rwanda mu gushing irerero ry’aruhago mu Rwanda no gutegura amahugurwa y’abatoza mu Rwanda mu gushyigikira iterambere ry’uyu mukino mu bahungu n’abakobwa mu gihugu.

Mu minsi ishize rero nibwo muri ubwo bufatanye hari abakinnyi batandukanya bakiri bato bagiye kugerageza amahirwe kugirango barebe ko iyi kipe yabafata mu marerero yabo.

kuri ubu rero batatu muri bo yarabafashe ndetse yabahaye na n’imero bazambara ni bagaruka bavuye mu karuhuko bagiyemo, bagomba gutangira kuyifasha mu mikino ya UEFA Youth League.

Uwitwa Nelson Irumva yahawe nimero 16 akaba yarakiniraga ikipe y’Akagera FC, David Okoce yahawe nimero 11 yakiniraga Gorilla FC ndetse na Barthazar Ndayishimiye wahawe nimero 17 akaba yarakuwe muri The Winners yo mu karere ka Muhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *