FootballHomeSports

Abakinnyi 3 bashya ba APR FC bitwaye gute ku rutonde rw’abakinnyi 100 beza mu Rwanda?

Kanda hano urebe “RWANDA BEST”[Urutonde rw’abakinnyi 100 beza mu Rwanda] y’uku kwezi.

https://rwandabest.daily–box.com/

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu “APR FC” mu kwezi kwa mbere yaguze abakinnyi batatu bo kuza kuyifasha guhangana na Rayon Sports ku ngingo yo gutwara Shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro.

Abo barimo rutahizamu Cheick Djibril Ouattara , n’Abanya-Uganda babiri Denis Omedi na Hakim Kiwanuka, gusa umusaruro bari gutanga nturabamwiza ku rugero abafana ndetse n’abakunzi ba APR FC babishakaho.

Ku rutonde ngaruka kwezi rw’abakinnyi 100 beza mu Rwanda ruzwi nka ‘RWANDA BEST’ rutegurwa n’ikinyamakuru dailybox babiri muri abo rwabashyize kuri uru rutonde , mu gihe undi we atarugaragayeho kubera atari afite imikino ihagije yari gushingirwaho arushyirwaho.

Ni urutonde rwasohotse tariki 10/ 03/2025, n’inayo tariki rusohokeraho buri kwezi , Umunya-Burkinafaso niwe utarashyizwe ku mwanya uwari wowose ku mpamvu twavuze haruguru.

Denis Omedi we yaje ku mwanya wa 26, akaba afite imyaka 30, uyu musore akina imyanya myinshi mu kibuga yo gusatira yagaragaje ubuhanga mu mikino imwe ni imwe ya kinishijwemo ndetse hanagendewe ku rwego yari ariho muri Kitara y’iwabo.

Hakim Kiwanuka we yafashe umwanya wa 30, nawe hakaba haragendewe ku mikino mike yari amaze gukina hano mu Rwanda ndetse no mu ikipe ya Villa Sports Club.

RWANDA BEST itegurwa n’ikinyamakuru dailybox igasohoka buri tariki ya 10 z’ukwezi gushya , iyu ku kwezi kwa Gatatu iyobowe na Kapiteni wa Rayon Sports Kevin Muhire.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *