Abakinnyi 11 bagomba kubanzamo ku ruhande rw’Amavubi na Nigeria ntagihindutse
Ikipe y’Igihugu ya Nigeria igomba kwakirwa ni y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu kuri sitade Amahoro mu rugamba rwo shaka itike y’Imikino y’Anyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Lata Zunze Ubumwe z’Abanyamerika, Canada ndetse na Mexico.
Ni umukino wa mbere Umunya-Algeria Adel Amrouche utoza Amavubi aza kuba agiye gutoza, abenshi rero bafite amatsiko yo kumenya abo ashobora kubanza mu kibuga , dore ko imitoreze ye itandukanye n’iya Torsten Frank Spittler wakinaga atekereza kugarira cyane , gusa hari no kuba hari abakinnyi b’Amavubi bazamuye urwego. Ibi biri gutuma hari imyanya ishidikanwaho cyangwa itavugwaho rumwe ku wabanza mu kibuga.
1.Omborenga Fitina/Manzi Thierry gukina kuri Kabiri, Omborenga wagakinnye uyu mwanya amaze iminsi atitwara neza ndetse mu kwitegura yapfushije umubyeyi bikaba nabyo byaramukomye mu nkokora, mu gihe Manzi we atari umukinnyi uhamenyereye ku hakina nubwo mu ikipe ya Al Ahli Tripoli ari kuhakinishwa, bigateza impaka uwabanza kuri uyu mwanya.
2.Abakinnyi bagomba kubanza hagati mu Kibuga, Hari urujijo rwinshi rw’abakoreshwa, bamwe Bati “Djihad Bizimana, Hakim Sahabo na Samuel Gueulette”, mu gihe abandi batumva ukuntu Kapiteni wa Rayon Sports n’ikipe y’Igihigu ya CHAN yakwicara n’imipira yavuyemo ibitego amaze gutanga, ubunararibonye bwe mu ikipe y’igihugu no muri Club akinira bakumva nti byakumvikana. bigatuma hari abatekereza ko hagati h’Amavubi habamo Bonheur Mugisha, Djihad Bizimana na Muhire Kevin.
3.Muri batatu b’imbere naho harimo urujijo, ntagushidikanya ugomba kwataka izamu we ni Nshuti Innocent nubwo hari abandi bahamagawe gusa birasa nk’ibigoye ko hari uwamujya imbere Kandi impaka ni nkeya kuri ibi, Jojea Kwizera benshi bavuga ko yakwataka aciye uruhande rumwe hanyuma Anicet Ishimwe agaca urundi. gusa hano hazamo ibindi bitekerezo birimo no kuzana York Rafael cyangwa guhengeka Muhire Kevin ku ruhande.
11 Bashobora kubanzamo ku mpande zombi
Rwanda
Ntwari Fiacre(GK)
Omborenga Fitina
Niyomugabo Jean Claude
Mutsinzi Ange Jimmy
Manzi Thierry
Bonheur Mugisha
Djihad Bizimana(C)
Muhire Kevin
Kwizera Jojea
York Rafael
Nshuti Innocent
Nigeria
Stanley Nwabali (GK)
Osayi-Samuel
Troost-Ekong(c)
Calvin Bassey
Bruno Onyemaechi
Alex Iwobi
Raphael Onyedika
Wilfred Ndidi
Samuel Chukwueze
Victor Osimhen
Ademola Lookman
Umukino uri saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00 PM) kuri sitade Amahoro.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?