Abagera kuri 62 batakarije ubuzima mu myuzure yibasiye igihugu cya Espagne

Kuri uyu wa gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko igihugu cya Espagne cyibasiwe n’ibiza by’imyuzure bigahitana ubuzima bw’abarenga 62.
Iyi myuzure ikomeye yaturutse kumvura y’amahindu yaguye mu gihe kingana n’amasaha umunani, aho yibasiye ahanini agace k’amajyaruguru ya Espagne kazwi nka Valencia.
Mu mashusho yashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru BBC, yerekanye umuvu w’amazi menshi, utwara amamodoka, ndetse unasenya amazu, ukanahirika ibiraro byo muri ako gace ka Valencia. Bivugwa ko nyuma y’iyi mpanuka, amashuri aherereye muri ibi bice imyuzure yibasiye yabaye afunzwe.
Muyandi makuru Kandi, biravugwa ko inyubako zigera ku 155,000 kugeza ubu nta mashanyarazi zifite, ibi byatumye imikino y’umupira w’amaguru yagombaga kubera muri aka gace ihagarara.
Nkuko amakuru abigaragaza , haracyakomeje ibikorwa by’ubutabazi muri iki gihugu, ngo hamenyekanye umubare nyawo w’ibyangirikiye muri iyi myuzure, ndetse n’abahatakarije ubuzima. Aho abasirikare barenga 1000 boherejwe muri ibi bikorwa by’ubutabazi.
Minisitiri w’intebe wa Espagne Pedro Sanchez, mu butumwa buhumuriza abanyagihugu, nyuma y’iyi myuzure ikomeye, yabwiye abanya Espagne ati “Ntituzabatererana”
Abakuru b’ibihugu na za goverinoma batandukanye, ndetse n’imiryango mpuzamahanga bagiye bagaragaza impuhwe, ndetse batanga ubutumwa ,n’ubufasha byo guhumuriza igihugu cya Espagne.
Perezida w’umuryango w’ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi, “Ursla Von der Leyen”, yavuzeko uyu muryango washyizeho icyogajuru muri gahunda izwi nka “Coroernicus satellite system” mu gufasha guhuza amatsinda y’abatabazi.
Perezida w’akanama k’ibihugu by’iburayi, Charles Michel, yavuzeko uyu muryango nawo witeguye gutanga inkunga muri espagne.
Umuvugizi wa goverinoma y’Ubudage nawe yavuzeko , Berlin yatanze ubufasha mugutabara, nubwo atagaragaje neza niba iki cyemezo cyanzuwe.
Abinyujije kurukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, Minisitiri w’intebe muri Portugal yavuzeko ubufasha bwose bukenewe biteguye kubutanga.
Ku rundi ruhande ariko aha muri espagne hakomeje kunengwa cyane goverinoma yo mu karere ka Valencia, ishinjwa kuba yarakuyeho ishami ry’ubutabazi bw’ibanze rya Vlencia(UVE) ryari ryarashinzwe mu mwaka wa 2023.