Abafana ba Rayon Sports bijunditse ubuyobozi bw’iyi kipe nyuma yo gutakaza umwanya wa mbere

Abafana ba Rayon Sports barakariye ubuyobozi bwayo nyuma yo gutakaza umukino wa Marine FC banganyijemo ibitego bibiri kuri bibiri(2-2) babushinja kuba butaraguze abakinnyi beza mu kwezi kwa mbere.

Ikipe ya Rayon Sports yari imaze igihe kirekire iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda , APR FC kuva uyu mwaka w’imikino watangira yari itarayobora urutonde rwa Shampiyona gusa nyuma y’umukino yatsinzemo Bugesera FC igitego kimwe ku busa (1-0) byatumye ifata umwanya wa mbere ntamususu.

Nyuma y’umukino wa Marine abafana ba Rayon Sports bari bariye karungu aho batumva uburyo ubuyobozi bwabo butaguze abakinnyi beza kurushaho mu kwezi kwa mbere ndetse ngo bazane umutoza wungirije ukomeye kurushaho aho kwitabaza Rwaka Claude watozaga ikipe y’abagore.

Rayon Sports mu isoko ry’Igura n’Igurisha ryu kwezi kwa mbere yasinyishije abakinnyi bane barimo Biramahire Abbedy, Umunya-Cameroon Assana Nah Innocent ukina unyuze ku mpande, Umunya-Mali Souleymane Daffe ukina yugarira (nubwo we hari amakipe yakiniye akina mu mutima w’ubwugarizi), ndetse na Adulai Jalo rutahizamu ukomoka muri Guinea-Bissau.

Aba bakinnyi bose, ntakidasanzwe barakora usibye nka Biramahire Abbedy wagiye uyitsindira ku mikino itandukanye nk’uwa Gorilla FC mu gikombe cy’Amahoro, uwa AS Kigali ariko nawe ntahozaho nk’uko byari bimeze kuri Fall NGAGNE wasize Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere ubu ikaba yamaze kuwutakaza mu gihe hari gukinwa umunsi wa 23 wa Shampiyona Kandi Shampiyona y’u Rwanda igirwa n’iminsi 30 gusa.

Umwe mu bafana ba Rayon Sports yagize Ati “Ubuyobozi bwacu bwaje buje gukemura ibibazo ntago kugezubu turabubona, batwijeje ko bagiye kutugurira barutahizamu bakomeye ntawe bigeze bagura , muri kutubeshya! Reba aya manota yose dutakaje mwarabibonye niba muri abayobozi bayobora ikipe muvugane n’abatoza banyu.”

Imikino Rayon Sports isigaje kugirango Shampiyona irangire!

Muhazi United(A)

Etincelles FC (A)

Rutsiro FC(H)

Police FC(A)

Bugesera(A)

Vision FC(H)

Gorilla FC(H)

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *