Zirikana gusoma ibi :
- imvururu hagati y’abafana zabereye i San Sebastián
- Abakomeretse bahawe ubutabazi bw’ibanze, nta wakomeretse bikabije
- Umukino utegerejwe ukomeye kuri sitade ya Athletic Bilbao
- Uruhande ruributsinde rurabona itike ya Champions League
Mu masaha make mbere y’umukino ukomeye wa nyuma wa Europa League, abafana ba Manchester United na Tottenham bateje imvururu zikomeye mu mihanda ya San Sebastián muri Espagne.
Izi mvururu zabaye ku wa Kabiri nijoro, mbere y’uko aya makipe yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza ahura kuri sitade ya Athletic Bilbao .
Mu mashusho yarakwirakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri X (yahoze ari Twitter) agaragaza ubwo aba bafana babiri batongana ndetse ababonye ibyabaye bavuga ko byatangiye ubwo impande zombi zatukanaga, ibintu bikaza kuba bibi ubwo batangiraga guterana amakofe no guterana ibyo babonye byose.
Polisi yahise itabara isanga imidugararo imaze gufata indi ntera ku muhanda wa Fermín Calbetón ahagana saa tatu n’iminota makumyabiri z’ijoro.
Nta muntu n’umwe watawe muri yombi, ariko hari abantu “benshi” bahawe ubutabazi bw’ibanze , gusa nta n’umwe wakomerekejwe bikabije ngo ajyanwe mu bitaro nubwo Ambulansi yari ihari yiteguye gutabara.
Kurundi ruhande ,Uyu mukino wa nyuma urakurikiranwa n’abafana ibihumbi n’ibihumbi baturutse mu Bwongereza, bose ubona ko barangamiye gukura amakipe yabo mu isura mbi y’imyitwarire yabaranze mu marushanwa y’imbere mu gihugu.
Ikindi, ikipe izatsinda izahita ibona itike yo gukina Champions League umwaka utaha.
Nubwo ibintu byari bisanzwe bimeze neza muri Bilbao, izi mvururu zateye impungenge nyinshi, ariko ubuyobozi bw’umujyi n’inzego z’umutekano zatangaje ko ubu ibintu byasubiye mu buryo.