Abafana b’ikipe ya Arsenal biyita “Gunners For peace” batangije gahunda yo kwamaga amasezerano u Rwanda rufitanye n’ikipe yabo mu mushinga wa VISIT RWANDA basaba ko amasezerano yazaseswa mbera y’uko umwaka w’imikino utaha wa 2025-2026 utangira.
U Rwanda rwafashe inzira yo kugira igihugu ahantu h’ubukerarugendo , bituma rushoramo akayabo mu kubaka ibikorwaremezo birimo ibibuga by’indege bigezweho, amahoteli ahenze , imihanda ndetse n’ibikorwa nk’ibi byo kwamamaza bagiranye n’amakipe akomeye nka Arsenal, Paris Saint Germain ndetse na Bayern Munich, rwateye inkunga Kandi irushanwa rya African Football League, Trace Award ndetse n’imikino Nyafurika ya Basketball “Basketball Africa League” (BAL).
Muri iki gihe, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo hari intambara ica ibintu hagati y’umutwe wa M23 ndetse na Leta ya Congo , u Rwanda rugashyirwa mu majwi mu gufasha uyu mutwe bityo abafana ba Arsenal ntibumva impamvu yo gukorana n’igihugu nk’iki , bakongeraho ko nk’ubu abafana babo bo muri Congo batacyamba Jezi za Arsenal kubera ayo masezerano.
Iri tsinda ry’abafana ba Arsenal “Gunners for peace” babicishije kuri X bagize Bati ” Arsenal ni kipe ikomeye. Dufite amahame. Akaba ariyo mpamvu ibya VISIT RWANDA bigomba kurangira . Ubu nibwo butegetsi bumwe butera inkunga imitwe ikarishye yitwara gisirikare , hejuru y’ibihumbi by’abahohoterwa mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Turatekereza ko mu byukuri ikintu cyose- cyaba kiza kuruta VISIT RWANDA. Ndetse na Tottenham Hotspur.”
Impamva bakoresheje Tottenham Hotspur mu kwamagana VISIT RWANDA , ni ikipe basanzwe bahanganye ndetse bangana urunuka , bakavuga ko aho gukorana na VISIT RWANDA ikipe yabo yakwemera ikambara VISIT Tottenham nk’uko babigaragaje ku rubuga rwabo rwa X.
- U Rwanda rwagiranye amasezerano na Arsenal mu kwamamaza ubukerarugendo bwarwo mu mwaka 2018, mu gihe kingana n’imyaka 3 , azakongerwa 2021.
- U Rwanda Kandi rufitanye amasezerano na Paris Saint Germain yasinywe bwa mbera mu mwaka 2019, vuba aha akaba aherutse kuvugururwa akazarangira 2028.
- Bayern Munich ni indi kipe ifitanye amasezerano nk’aya n’u Rwanda, yasinywe mu mwaka 2023 , akaba azamara imyaka itanu.
- Igihugu cy’Ubwongereza giherutse guhagarikira inkunga u Rwanda mu rwego rw’ibihano kubera gutera inkunga umutwe wa M23 uhungabanya umutekano wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko Leta y’iki gihugu ibivuga mu gihe u Rwanda rwo rudahwema ku bihakana.
IYI INKURU UYAKIRIYE UTE?