Abafana ba Apr fc bakoze impanuka ikomeye ubwo bajyaga gushyigikira ikipe yabo

Imodoka yarimo abakunzi ba APR FC berekeza muri Tanzania, yakoze impanuka ubwo bari bageze i Nyagasambu ,batanu muri bo bakomeretse bajyanywe kwa muganga i Kanombe.
Abafana ba APR FC berekeje i Dar es Salaam aho ikipe yabo izakinira na Azam FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League ,Bahinduriwe imodoka inshuro ebyiri kuko n’iyo bahawe nyuma yo gukora impanuka yagize ikibazo cy’amatara irahindurwa.
Abafana ba apr fc bari batangiye urugendo rwerekeza Dar Es Salaam rwo kujya gushyigikira ikipe yabo mu mukino wa CAF Champions League izahuramo na AZAM FC ku cyumweru, bakoze impanuka bageze Nyagasambu ,nkuko umwe mu bayobozi b’abafana witwa Sam Kabange wari kumwe nabo, abwiye kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu mujyi wa Kigali Ko abagera kuri bane bakomeretse bikomeye, yanatangaje ko intandaro y’yi mpanuka abashinzwe umutekano wo mu muhande batangaje ko Imodoka barimo ngo yagonganye n’ikamyo .
APR FC imaze iminsi idashimisha abakunzi bayo, aho yatsinzwe imikino itatu iheruka guhuriramo na Red Arrows, Simba SC na Police FC zakinnye ku mukino wa Super Cup.
Biteganyijwe ko APR FC yagombaga kugera muri Tanzania ku wa Gatanu, mbere yo gukina na Azam ku Cyumweru, tariki ya 18 Kanama 2024, saa Kumi n’imwe za Kigali
indi ikipe isazohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup, ni ikipe ya Police FC muri ijonjora ry’ibanze izakina CS Constantine yo muri Algeria mu gihe ikipe izakomeza hagati yazo izahura n’izaba yakomeje hagati ya Nsoatreman FC yo muri Ghana na TP Elect Sport yo muri Chad mu ijonjora rya kabiri.