HomePolitics

Abadepite bo muri Ghana basuye Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda

Kuri uyu wa mbere , taliki 28 Ukwakira 2024 igihugu cy’u Rwanda cyasuwe n’Abadepite umunani baturutse muri Ghana aho basuye inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite, uruzinduko rwabo rukaba rugamije gusangira ubunararibonye.

Aba badepite bavuga ko kuba u Rwanda rufite ihuriro ry’imitwe ya politiki ari kimwe mubyo bakwigira ku Rwanda kuko bituma buri mutwe wa politiki ugira umwanya ndetse n’amahirwe angana yo gutanga ibitekerezo byubaka igihugu.

Abadepite bo muri Ghana kandi bagaragaje ko imikorere y’ibihugu byombi ijya gusa uretse ko mu gihugu cyabo perezida w’inteko ishinga amategeko ashobora kuva mu ishyaka riri ku butegetsi.

Mu mwaka wa 2022 inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’inteko ishinga amategeko ya Ghana, ibi bigaragaza imikoranire myiza y’izo nteko zombi, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano mwiza ku mpande zombi.

Mu masezerano basinyanye hakubiyemo gukomeza gusangira ubunararibonye kugira ngo bakomeza kugeza ibyiza kubaturage bahagarariye, ndetse nanone muri aya masezerano harimo ibikorwa bigamije kongera ubumenyi l[capacity building] no guteza imbere inyungu zihuriweho n’ibi bihugu byombi haba ku rwego rw’akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Abadepite bo muri Ghana ndetse n’ab’u Rwanda bavuga ko umubano wabo ari ntacyawuhungabanya ahubwo ko bimirije imbere kugira byinshi bigira ku bandi, byose bigamije iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *