
Ku munsi wejo ,Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier yatangije igikorwa cyo gutora abagize Biro za Komisiyo zihoraho za Sena, ndetse hanemezwa komite igenzura imikorere ya Sena imyitwarire, imyifatire n’ubudahangarwa bw’Abasenateri.
Senateri Usta Kayitesi Usta yatorewe kuba Perezida wa Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere n’amajwi 25, na ho ku mwanya wa Visi Perezida wa Komisiyo hatowe Senateri Uwera Pelagie.
Abagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere: Hon. Bideri John Bonds Hon. Havugimana Emmanuel Hon. Kaitesi Usta, Hon. Mukakarangwa Clothilde Hon. Ngarambe Télesphore Hon. Uwera Pélagie.
Nsengiyumva Fulgence yatorewe kuba Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari agize amajwi 26, na ho ku mwanya wa Visi Perezida hatorwa Senateri Dr. Nyinawamwiza Leatitia agize amajwi 26.
Hemejwe kandi komite igenzura imikorere ya Sena imyitwarire, imyifatire n’ubudahangarwa bw’Abasenateri.
Igihembwe gisanzwe kizatangira ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, aho bazibanda ku bikorwa bijyanye n’inshingano za Sena zirimo gutora amategeko, kugenzura ibikorwa bya guverinoma, kwemeza abayobozi no kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo ateganywa n’Itegeko Nshinga.
Abagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ni Hon. Mugisha Alexis Hon. Mukabalisa Donatille Hon. Mureshyankwano Marie Rose Hon. Nsengiyumva Fulgence, Hon. Nyinawamwiza Laetitia, Hon Uwimbabazi Penine.
Sena y’u Rwanda ifite inshingano zo kugenzura iyubahirizwa ry’amahama remezo, Gusuzuma no gutora amategeko, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Kugenzura imikorere y’imitwe ya Politiki ndetse no gutanga ibitekerezo ku mushinga w’ingengo y’imari ya Leta.
Komisiyo zihoraho za Sena zihuriye ku nshingano zikurikira:
- Kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo;
- Gusuzuma imishinga y’amategeko;
- Kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma;
- Gusuzuma dosiye zerekeye iyemezwa ry’abayobozi;
- Gusuzuma raporo z’ibikorwa by’Inzego za Leta zishyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko;
- Gusuzuma ibibazo by’abaturage byashyikirijwe Sena.
Iyo bibaye ngombwa, Inteko Rusange cyangwa Biro ya Sena ishobora guha Komisiyo izindi nshingano.
