
Abantu benshi bapfiriye mu mwuzure muri Bosiniya na Herzegovina abandi baburirwa irengero kubera ko imvura nyinshi yaguye ndetse n’inkangu zikasenya amazu, imihanda n’ibiraro hirya no hino mu gihugu.
Kuri uyu wa gatanu, komine ya Jablanica, iherereye ku birometero 70 mu majyepfo y’iburengerazuba bw’umurwa mukuru, Sarajevo, yahuye n’ikibazo cy’imvura yaguye, yahagaritsee burundu ubuhahirane nyuma y’isenyuka n’umuhanda wa gari ya moshi.
Darko Jukan, umuvugizi w’ubuyobozi bw’ibanze muri ikin gihugu yatangarije AFP , ko byibuze abantu 14 bapfiriye mu mujyi wa Jablanica uherereye mu majyepfo y’iki gihugu ndetse Nyuma yaho abayobozi bavuze ko habonetse indi mibiri ibiri.
Jukan yagize ati: “Hariho abantu benshi baburiwe irengero.” Umujyi wa Kiseljak, muri Bosiniya rwagati, warengewe n’amazi nyuma yuko uruzi ruturikiye ku nkombe.
Ubwunganizi bw’abaturage muri federasiyo ya Bosniak-Korowasiya bwavuze ko abapfuye bashobora kwiyongera ndetse ko amazu amwe yari yarahindutse amatongo kubera inkangu, ndetse ko mu bigaragara ko habaye umwuzure ukabije wa Bosiniya kuva nibura 2014, ubwo abantu barenga 20 bapfiriye mu mwuzure nk’uyu nanone.
Ku wa gatanu, abaturanyi babo ba Korowasiya na bo bahuye n’umwuzure, nubwo nta makuru y’abantu bahitanwa yashyizwe hanze.Montenegro na Seribiya na byo byatanze umuburo nk’uwo nyuma yuko umwuzure watewe n’imvura idasanzwe nawo wavuzwe muri Montenegro, mu majyepfo ya Bosiniya, aho imidugudu imwe n’imwe yaciwemo imikoki ndetse n’imihanda n’inzu ikuzura amazi.
