Dore impamvu Umufaransa Paul Pogba agiye kugaruka ibihano yahawe by’imyaka ine adakina bitarangiye
Umufaransa Paul Pogba wari wahawe ibihano by’imyaka ine atagaragara mu bikorwa byo guconga ruhago kubera gukoresha ibitemewe yagabanyirijwe ibihano bigera ku mezi 18.
Uyu musore ukina hagati mu kibuga yari yarahagaritswe mu kwezi kwa Nzeri 2023 ubwo byazaga kwemezwa ko yakoresheje imiti itemewe yifitemo DHEA (Dehydroepiandrosterone) izwiho kongera imisemburo ya testosterone na estrogen ndetse no kongera ubukomere bw’imikaya ahabwa ibihano byagomba kurangira mu mwaka wa 2027 mu kwezi kwa werurwe.
Pogba kandi yari yaciwe amafaranga y’ibihano angana €5,000 (£4,179) nayo yakuweho, nyuma yo guhabwa ibi bihano yari yasabiwe n’umushinzacyaha ukurikirana ibirego nk’ibi Paul Pogba yahise atangaza ko azajurira iki cyemezo cy’urukiko mu rukiko rwa siporo Court of Arbitration for Sport (CAS) ari narwo rwafashe ibi byemezo ndetse bikaba biteganyijwe ko rugomba gutangaza iyi myanzuro kuri uyu wa mbere tariki 07 Ukwakira 2024.
Usibye kujuririra ibyemezo yafatiwe Paul Pogba ndetse nuwari uhagarariye inyunguze Rafaela Pimenta ntago bemeranya na bakoze igenzura kuri ibi byaha byahamijwe uyu Mufaransa bo bakavuga ko gukoresha iyi miti yongera iyi misemburo bitari bigamije kwica amategeko ahubwo byari bigamije kiza.
Uyu musore ufite amamuko muri Guinea ntiyigeze akinira umukino numwe ikipe ya Juventus yari amaze gusinyira yabanje mu kibuga mbere y’uko ahagarikwa dore ko imikino yayikiniye uko ari ibiri yajemo asimbuye harimo uwa Bologna nuwa Empoli haba hose hari mu mwaka wa 2023.
Usibye gatwara igikombe cy’Isi hamwe n’ikipe y’Igihugu y’Abafaranda mu mwaka wa 2018 Paul Pogba yatwaye n’ibindi bikombe bikomeye mu ma ekipe yakiniye harimo n’igikombe yahaye Manchester United cya UEFA Europa League: 2016–17 kikaba mu bikomeye iheruka, ndetse n’ibikombe bine by’Ashampiyona y’Igihugu y’Abataliyani arikumwe na Jeventus.
Igabanwa ry’ibihano by’uyu kizigenza bizatua byibuze muri Mutarama kwa 2025 abasha kongera gukora imyitoza mu ikipe ye ya Juventus yari yarasinyiye amasezerano azamugeza tariki 30 Kamena 2026 .