Inama y’Igihugu y’Abagore yashimye isubizwaho ry’ingengo y’imari yabagenerwaga mu bikorwa byo kwiteza imbere

Inama y’Igihugu y’Abagore yateraniye mu Ngoro y’Inteko Ishinga kuri uyu wa mbere yashimye ingengo y’imari yagenerwaga ibigega bitandukanye bishinzwe iterambere ry’abagore yasubijweho.

Kimwe mu byagarutsweho muri iyi Nteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore, yateraniye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, kuri uyu wa Mbere, aho mu bindi iri gusuzuma harimo ikibazo cy’abana bata ishuri n’inda ziterwa abangavu

Mu Rwanda abagore banyuranye bakuye amaboko mu mufuka bakora ibikorwa bibateza imbere, ari nako barengera ibidukije bahangana n’imihindagurikire y’ibihe yugarije Isi.

Gusa kurundi ruhande Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango igaragaza ko hari intambwe nziza imaze guterwa mu bijyanye no guteza imbere abagore n’abakobwa mu rwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda, ariko kandi ikagaragaza ko hagikenewe guhangana n’inzitizi zibangamira ubwiyongere bw’umubare w’abakobwa n’abagore muri uru rwego.

Umubare muto w’abagore n’abakobwa bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga ni kimwe mu bigaragazwa nk’inkomyi ku iterambere ryabo.

Abagore bashima kuba bari mu buyobozi bukuru n’inzego z’ibanze zose, mu butabera, mu Nteko ishinga amategeko (hari abagera kuri 56%), mu Ngabo na Polisi, mu miryango mpuzamahanga, mu burezi n’ubuzima, abana b’abakobwa bariga ari benshi.

Raporo yaraye yashyizwe ahagaragara na World Economic Forum, igaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa gatanu ku isi mu bijyanye no guharanira iterambere ry’abagore.

Ni mugihe mu cyegeranyo giheruka rwari rwashyizwe ku mwanya wa karindwi. Ibi ngo bikaba byarakozwe hagendewe ku byiciro bine birimo uruhare rw’abagore mu bukungu bw’igihugu, guha uburezi bukwiriye abana b’abakobwa, ku rwego rumwe n’urw’abahungu ,kubungabunga ubuzima bw’igitsina gore ndetse no kubaha imyanya mu nzego zifata ibyemezo .

Bimwe mu byatumye u Rwanda ruza kumwanya wa gatanu ku isi mu bijyanye no guharanira iterambere ry’umugore ni intambwe iki gihugu kimaze gutera mu guha abagore amahirwe angana n’ay’abagabo ndetse n’impuzandengo y’imyanya abagore bafite mu nteko ishinga amategeko ugereranije n’imbindi bihugu ku isi kuko mu mutwe w’abadepite bagera kuri 51 mu badepite 80, ni ukuvuga 63.75%.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko izakomeza gushyira mu bikorwa ingamba yihaye mu guteza imbere ikoranabuhanga ariko hibandwa ku bagabo n’abagore. Leta kandi ngo izakomeza gushora imari muri porogaramu zigamije kongera umubare w’abakobwa biga ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ibindi.U Rwanda rwaje kuri uyu mwanya nyuma ya Iceland, Finland, Norvege na Sweden.

Imyaka 26 ishize yabaye urugendo rurerure ariko rw’ingenzi kuribo. Abagore batari bake bemeza ko babashije guhumuka ubu bakaba bakora ibyo bamwe bavugaga ko bidashoboka harimo no kugira uruhare rukomeye mu gutunga ingo zabo no gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu. imibereho y’umuryango n’iterambere ryawo ubu noneho biri mu maboko ya bombi; umugore n’umugabo. Mu myaka igera kuri 26 ishize, kugera kuri uru rwego rw’imyumvire byabaye urugendo rutoroshye, byasabye ko izi mpande zombi zibyumva kimwe kandi biratanga umusaruro

Mu Mujyi wa Kigali Hari abagore bakora amanywa n’ijoro. Bo bahisemo kwigomwa ibitotsi. Abenshi batanga abagabo babo kubyuka. Ku isaha y’isaa munani z’igitondo, mu isoko rya Nyabugogo ryiganjemo ibiribwa wakwibwira ko ari ku manywa y’ihangu. Abagore barashishikaye, bamwe barazana imyaka, abandi bakayirangura bakajya kuyicuruza. Ikibashishikaje si ikindi uretse kuzamura ingo zabo.” Saa yine z’igitondo, aba bagore baba basubiye mu ngo zabo kwita ku bo basize,umunsi ukurikiyeho na bwo bakagaruka.

Kera mu Rwanda rwo hambere umugore yaruwo gukora imirimo yo murugo gusa umugabo agafatwa nk’umutware w’urugo hirengagijwe ko bose bashobora guhabwa amahirwe angana.

Ikirenze kuri ibyo umuhungu niwe wigaga naho umukobwa akamenya ibijyanye no murugo gusa uko iminsi yagiye ishira imyumvire yagiye ihinduka .

UBUSHOBOZI BW’UMUGORE

Ibyo abantu bibwiraga ko abagore arabo gukora imirimo yo murugo gusa ubu byarahindutse.Umugore afite abushobozi bwo gukora ibintu bihambaye kandi byinshi mu gihe gito cyane cyane iyo ahawe amahirwe yo kugaragaza ubushobozi.


AMAHIRWE UMUGORE AFITE

Leta y’u Rwanda yagerageje gushyiraho uburyo bworoshye bwo guteza imbere umugore n’umukobwa.Yatanze amahirwe yo kwiga kumpande zombi ndetse agerageza no guhindura imyumvire y’abantu bashidikanya kubushobozi bw’umugore muri rusange.

Leta yerekanye ubushobozi by’umugore mwiterambere aho yagiye ibaha amahirwe mumyanya y’ubuyobozi igiye itandukanye.

Ubu umugore ashobora kuba umushoramari mwiza kandi ukomeye ndetse ashobora no kuba umuyobozi mwiza.

12.7%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *