Ntwari Fiacre amaze kwizerwa mu ikipe ye nubwo amaze kwinjizwa ibitego bine mu mikino itatu amaze gukina

Umuzamu w’Ikipe y’Igihugu y’u  Rwanda  “Amavubi” Ntwari Fiacre ntago yahiriwe  we n’ikipe ye  ya  Kaizer Chiefs mu mukino wa  gatatu wa shampiyona y’Igihugu ya Africa y’Epfo nyuma yo gutakaza imbere ya Mamelodi Sundowns.

Nyuma  yo gutsinda imikino ibiri ifungura shampiyona aho ikipe ya Ntwari Fiacre Kaizer yatsinze ikipe ya AmaZulu ibitego bitatu kuri kimwe(3-1) ndetse ikanatsinda Mallumo Gallants ibitego bibiri kuri kimwe (2-1) yari yaje ku mukino w’agapingane wa Mamelodi Sundowns ifite ikizere kinshi cyo gucyura amanota atatu byari no gutuma ifata umwanya wa mbere.

Ni umukino Ntwari Fiacre yabanje mu biti bibiri by’izamu ndetse akina iminota yose y’umukino nubwo atabashije kurinda izamu rye ntiyinjizwe igitego mu mukino(keeping clean sheet) dore ko yinjijwe igitego cya mbere ku munota  wa 31’ w’umukino gitsinzwe na rutahizamu w’umunya-Brazil Lucas Ribeiro nubwo kishyuraga icyo Kaizer Chiefs yari yatsinze ku muno wa 9’ cya Ranga Chivaviro ni mu gihe ku muno wa 39’ Iqraam Rayners yatsindiye igitego cya kabiri Mamelodi Sundown ari nabyo byatandanyije impande zombi.

Uyu mu kino wari ubaye uwa gatatu Ntwari Fiacre abanza mu kibuga gusana ntago aragira amahirwe yo kutinjizwa igitego ku mukino aho mu mikino itatu y’ashampiyona amaze kwinjizwa ibitego bine nubwo muri iyo mikino Kaizer Chiefs imaze kwinjizamo ibitego bitandatu.

Ntwari Fiacre ari mu rutonde rurerure rw’ibanze rw’Abakinnyi umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda  “Amavubi” Umudage Torsten Frank Spittler yahamagaye azifashisha mu mikino ibiri yo gusha tike y’Imikino y’anyuma y’igikombe cya Africa kizabera muri Morocco 2025, ni mu mikino ibiri u Rwanda rufitanye na  Benin tariki ya 11 Ukwakira 2024 uzabera muri Côte d’Ivoire ndetse nuwo kwishyura uzabera kuri sitade Amahoro tariki ya 15 Ukwakira 2025.

Uyu munsi wa gatatu  kandi wa shampiyona y’Igihugu ya  Africa y’Epfo  usize ikipe ya Kaizer Chiefs ya Ntwari Fiacre,  ikaba ikipe y’umutoza  Nasreddine Nabi iri kumwanya wa kane n’amanota atandatu ikaba izigamye ibitego bibiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *