
Mu ntara y’uburasirazuba ,umukobwa witwa Scovia arakekwaho kwica umubyeyi we umubyara witwa Nyirabagande Xavelina wari mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko. Bivugwa ko yaba yarakoze aya mabi kugira ngo atware imitungo irimo inzu yari atuyemo.
Uyu umukobwa witwa Scovia atuye mu ntara y’iburasirazuba ,Mu Karere ka Gatsibo,mu Murenge wa Ngarama, Akagari ka Kigasha,mu Mudugudu wa Byimana ,bikaba bivugwa ko yakoze aya marorerwa mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024 nkuko tubikesha ikinyamakuru cya bwiza.
Amakuru yuko uyu mwari wari ukiri urubyiruko yivuganye uwamwibarutse yemejwe na Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bavuga ko mu ntangiriro z’uyu mwaka uyu mukobwa yaje iwabo ashaka kugurisha imitungo y’umuryango ariko nyina aramwangira, asubira aho yabaga ariko agenda avuga ko azica nyina.
Bikanavugwa ko mu kwezi kwa kane ngo yaje guhindura akaza akivugana nyakwigendera mama we ndetse nkaho ibi bidahagije akamutaba mu nzu ndetse Icyo gihe we n’umugabo we babanaga muri urwo rugo, uwo mukobwa iyo yabazwaga aho mama we ari yababeshyaga ko yagiye gusura abantu muri Uganda.
Gusa kurundi ruhande umwe mu baturage bari aho aya mahano bivugwa ko yabereye yagaragaye asa nkaho atunguwe no kumenya ibyabaye .
aho yagize ati :”Gusa birababaje cyane ntibyari bikwiye ko umwana yakwica umubyeyi we.”Mu gihe iperereza rigikomeje umukobwa ukekwaho kwica umubyeyi we yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Gasana Richard,usanzwe ari umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, yahamirije Bwiza iby’aya makuru, avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane ibyihishe inyuma y’uru rupfu.
Gasana yagize ati: “Yego byabaye ariko ndatekereza ko andi makuru yisumbuye yatangwa n’inzego zirimo kubikurikirana.” si ubwa mbere inkuru nk’izi z’aho umwana yivugana zumvikanye kuko mu gihe gishize Umusore w’ imyaka 29 yavugwagaho kwica nyina babanaga mu murenge wa Mugina akagari ka Nteko, umudugudu wa Ntare mu karere ka Kamonyi.Uyu musore ngo yari asanzwe avugwaho ibikorwa by’ ubujura bw’ imyaka y’ abaturage.
Nyakwigendera yari afite imyaka 57 y’ amavuko. Umurambo wa Mukagatare wajyanywe mu bitaro kugira ngo hakorwe isuzuma hamenyekane icyateye urupfu.
Gusa kugeza ubu ibiteganywa n’amategeko ku byaha aregwa kandi yemeye, ni uko mu byaha yemeye ibikomeye bihanwa gutya:
- Ingingo ya 95 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo gufunga umuntu binyuranyije n’amategeko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
- Ingingo ya 113 y’iri tegeko ivuga ko uhamwe no gukora icyaha cy’iyicarubozo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
- Ingingo ya 134 ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15).
- Ingingo ya 107 y’iri tegeko ivuga ko: uwishe undi abishaka, akabihamywa n’urukiko, ahanishwa gufungwa burundu.