
ingabo za Leta ya DR Congo zakoze ibitero ku nyeshyamba za FDLR hafi ya ‘centre’ ya Sake no ku nkambi y’impunzi hafi ya Goma mu ntara ya Kivu ya Ruguru kuri uyu wa gatandatu.
Inyeshyamba za Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR) byavuzwe n’inzobere za ONU ko zifatanya n’ingabo za FARDC mu bitero byo kurwanya M23, ibyo impande zombi zihakana.
Umuvugizi w’umutwe wa FDLR, uvuga ko yitwa Curé Ngoma, yabwiye BBC ko ibitero kuri FDLR byatangiye ku wa kabiri, ati: “Ariko twe ntabwo twemeza ko ari FARDC nyayo” irimo kubatera.
Africa Intelligence ivuga ko igitero cya FARDC kuri FDLR cyabaye nyuma y’igitutu amahanga yashyize kuri leta ya Kinshasa ishinjwa gufasha FDLR mu gihe nayo ishinja u Rwanda gufasha M23.
Iki kinyamakuru kivuga ko icyo gitero cyo guhiga Jenerali Omenga cyabereye mu gace ka Shovu hafi ya Sake ntacyo cyagezeho kuko Omega yamenye ibyacyo mbere akahava igitero kitarahagera.Mu minsi ishize abategetsi ba DR Congo n’u Rwanda bahuriye mu biganiro i Luanda bisa naho ntacyo byagezeho kugeza ubu, nubwo impande zombi zumvikanye agahenge muri Nyakanga(7).
Kinshasa ishinja Kigali gufatanya na M23 naho Kigali igashinja Kinshasa gufatanya na FDLR. Impande zose zihakana ibyo birego, gusa ibyo birego ku mpande zombi byemezwa na raporo z’inzobere za ONU.Ikinyamakuru Africa Inteligence cyandika amakuru k’umutekano n’ubutasi, kivuga ko igitero cya FARDC mu ntangiriro z’iki cyumweru ku nyeshyamba za FDLR – “ubundi basanzwe bakorana” – cyari “kigamije kwica jenerali Pacifique Ntawunguka alias “Omega” umukuru wa gisirikare wa FDLR.
Umwe mu banyamakuru bakorera mu mujyi wa Goma yabwiye BBC ko ku wa kane nabwo habaye imirwano hagati y’umutwe w’abakomando ba FARDC n’inyeshyamba za Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souverain (APCLS) ku nkambi y’impunzi ya Lushagala mu nkengero za Goma, ubwo FARDC yari igiye guhigayo inyeshyamba za FDLR.
Ikinyamakuru Africa Inteligence cyandika amakuru k’umutekano n’ubutasi, kivuga ko igitero cya FARDC mu ntangiriro z’iki cyumweru ku nyeshyamba za FDLR – “ubundi basanzwe bakorana” – cyari “kigamije kwica jenerali Pacifique Ntawunguka alias “Omega” umukuru wa gisirikare wa FDLR.
Gusa kubera urusobe rw’uburyo FARDC ikorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR, ko ubwo butumwa bukomeye, kandi ntacyo burageraho kugeza ubu, nk’uko Africa Intelligence ibivuga.
Kugira ngo iyi ntambara mu burasirazuba bwa Congo irangire, amaso ahanzwe umugambi w’amahoro Perezida João Lourenço wa Angola yagejeje kuri bagenzi be b’u Rwanda na DR Congo mu kwezi gushize.
Gusa nyuma y’uko inama z’inzobere, abakuru b’ingabo n’ubutasi, na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga ntacyo zigezeho kigaragaye, byitezwe ko Perezida Lourenço aganira na mugenzi we Félix Tshisekedi wa DR Congo – iruhande rw’inama rusange ya ONU i New York – ngo bumvikane ku ngingo ibinyamakuru byo muri Angola byavuze ko DR Congo itemeye mu biganiro biheruka i Luanda.