
Umunyepolitike Paul Rusesabagina utavuga rumwe na leta y’Urwanda avuga ko agiye gutangiza ishyirahamwe rigari rizaba rigizwe n’abatavuga rumwe bose n’ubutegetsi bw’Urwanda kugira ngo bahindure ubutegetsi muri iki gihugu.
Ibyo Paul Rusesabagina yabivugiye mu kiganiro yakoze mu mpera z’icyumweru gishize i Bruxelles ku murwa mukuru w’Ububiligi, ikiganiro cyari cyitabiriwe ahanini n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Urwanda bagera hafi 100 bari baje bava mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w ‘iBulaya.
Rusesabagina ni umunyarwanda asanzwe aba muri Reta Zunze Ubumwe za Amerika yamenyekanye cyane mu nzira ubutegetsi bw’Urwanda butavugwa rumwe n’amahanga.
Aho ikiganiro cyabereye muri imwe mu ma hoteli akomeye y’I Bruxelles, Ndetse umutekano wari ucunzwe bikomeye cyane n’abayoboke be bari bariraye ku ibaba. Uwinjira wese yategekwaga kwerekana ubutumire, akavuga n’uwamutumiye kugeza ku banyamakuru bategerezwa kwerekana uwabatumiye.
Mu kiganiro cy’amasaha abiri, Paul Rusebagina yabwiye abari bitabiriye iki gikorwa ko uko bizagenda kose ishyirahamwe rishya ry’abatavuga rumwe na leta y’Urwanda rigiye kuvuka kandi ko rizakoresha inzira zose kugira ngo ubutegetsi buriho buhinduke mu Rwanda.
Kurundi ruhande ariko , Rusesabagina yavukiye i Murama ya Gitarama ku wa 15 Kamena 1954, ariko nyuma yagiye gutura i Bruxelles mu Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Uburyo abantu bamuzi bwahinduwe cyane na filimi Hotel Rwanda yamukinweho nk’uwarokoye abantu 1268 muri Hôtel des Mille Collines mu 1994, ituma bamwe batangira kumuhundagazaho ibihembo kugeza kuri ‘Presidential Medal Award of Freedom’, yahawe na Perezida George W. Bush wa Amerika mu Ugushyingo 2005.
Rusesabagina yaje gutana, ajya mu bikorwa bigambije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, byanagarutsweho mu rubanza rwa Ingabire Victoire ko yagiranye ibiganiro na Habiyaremye Noël witandukanyije na FDLR, bagamije gushinga umutwe w’ingabo wundi bagamije gutera u Rwanda.
Rusesabagina waje gushinga ishyaka rya PDR/Ihumure rivuga ko rirwanya Leta, ngo yamusabye gushaka abasirikare bo muri FDLR kugira ngo abakangurire kwitandukanya nayo maze bagashinga ingabo z’umutwe wa PDR Ihumure.
Rusesabagina hamwe na PDR Ihumure ye (Party for Democracy in Rwanda- Ihumure), baje kwihuza na RRM (Rwandese Revolutionary Movement) yashinzwe na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na CNRD Ubwiyunge ya Gen Irategeka Wilson, bibyara ihuriro MRCD (Mouvement rwandais pour le Changement démocratique) ryayoborwaga na Paul Rusesabagina nka Perezida, Gen Irategeka aba Visi Perezida wa mbere naho Nsabimana Callixte aba Visi Perezida wa kabiri.
Bashinze umutwe w’ingabo uhuriweho bawita FLN, mu kugabana inshingano Nsabimana yahawe kuba umuvugizi.
Ubu MRCD na FLN bisa n’ibicitse umutwe, kuko mu bikorwa bimaze iminsi byo gushakisha abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, Nsabimana Callixte yatawe muri yombi ubu afungiwe mu Rwanda, Gen Irategeka bivugwa ko yaguye mu bitero by’ingabo za FARDC mu mashyamba ya Congo, none na Rusesabagina wari usigaye yafashwe.