
Leta y’u Rwanda n’iya Singapore zongeye gushyira umukono ku masezerano mashya kandi avuguruye arebana no gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa bihererekanywa hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Paul Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe na Perezida ba Singapore, bagirana ibiganiro byagarutse ku ngingo zinyuranye, hanasinywa amasezerano yo kudasoresha inshuro ebyiri ibicuruzwa hagati y’Ibihugu byombi.
Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Singapore, yakiriwe ku meza na Minisitiri Mukuru w’icyo Gihugu, Lee Hsien Loong. Baganira kandi ku ngingo zitandukanye zirimo uruhare rw’ikoranabuhanga mu iterambere, izireba Isi yose muri rusange, uburyo bw’imikoranire mu by’ubukungu n’uburyo byagirira akamaro abaturage b’ibihugu byombi.
Perezida Kagame Kandi yanagiranye ibiganiro na mugenzi we w’icyo Gihugu, Tharman Shanmugaratnam.Ibiganiro by’Abakuru b’Ibihugu byombi byibanze ku bufatanye mu bijyanye n’ubutwererane mu bucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga muri serivisi z’imari ndetse n’icyakorwa mu guteza imbere imikoranire y’inzego z’abikorera mu bihugu byombi.
Abandi banyacyubahiro bahuye na perezida barimo Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Imari wa Singapore, Lawrence Wong ,bongeye kwiyemeza kwagura ubufatanye no gusangira indangagaciro z’imiyoborere myiza n’ubuyobozi bugamije guhindura imibereho myiza y’abaturage.
Perezida Kagame na Lawrence Wong kandi bishimiye isinywa ry’amasezerano ku gukuraho isoreshwa kabiri ry’ibicuruzwa, bikaba bizafasha kongera amahirwe y’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Muri Nzeri 2023 kandi u Rwanda na Singapore byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kwimakaza iterambere ry’ubukungu.
Ni amasezerano yasinywe binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ikigo cya Singapore Cooperation Enterprise, SCE, asinywa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Jean de Dieu Uwihanganye n’Umuyobozi Mukuru wa SCE, Wy Mun Kong.
Azamara imyaka itanu ashyirwa mu bikorwa mu nzego zirimo ikoranabuhanga cyane cyane mu kwimakaza umutekano wo kuri internet no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.Yari arimo kandi gukora ibishushanyo mbonera by’imijyi y’u Rwanda, gutunganya ibyanya byahariwe ubucuruzi n’inganda, guteza imbere ibikorwaremezo n’ubwikorezi rusange n’ibindi.
Umubano w’u Rwanda na Singapore kandi ushimangirwa no kugenderanirana hagati y’abayobozi b’ibihugu bombi.Umubano w’u Rwanda na Singapore witezweho gutuma ishoramari ry’u Rwanda ryihuta ndetse u Rwanda rukagera ku cyerekezo cyo guhanga umurimo rwihaye. 44% by’abakora muri Singapore si abo muri icyo gihugu ahubwo baturuka hanze yacyo.
Singapore iri mu bihugu bifite amasoko akomeye mu kongera ubukungu kuva mu mateka ya cyera aho ubucuruzi bwa Singapore bukorwa cyane mu bihugu by’Aziya y’Amajyepfo arimo ibihugu nka Hong Kong, Korea y’Epfo na Taiwan.
Amasoko ya Singapore azwiho kuba aya mbere mu kugira ubwisanzure n’udushya mu guhiganwa. Ibi byatumye muri 2011 Singapore iza ku mwanya wa kabiri mu korohereza ishoramari kuko iri mu bihugu bitarangwa na ruswa.
Singapore iri mu bihugu bya mbere bikize ku Isi. Mu 2023 umusaruro mbumbe wayo wageze kuri miliyari 501$ uvuye kuri miliyari 0.70$ mu 1960.
