
Mu Rwanda, abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi batuye mu kirwa kizwi nka “Kirwabatutsi” kiri mu kiyaga cya Burera mu majyaruguru y’u Rwanda, baravuga ko kuva bafungirwa urusengero byarushijeho kubaheza mu bwigunge.
Uretse amato bakoresha bava cyangwa basubira ku kirwa nta bundi buryo bwo gutwara ibintu n’abantu bugaragara kuri ikirwa. Ibikorwa remezo nabyo ni nka ntabyo .
Abatuye kuri iki kirwa bavuga iri zina ryi “Kirwabatutsi” ryaturutse ku mugabo wari uvuye i Nyanza hambere aha ,bivugwa ko yari umututsi ndetse akemenenganira kuri iki kirwa .
Mu minsi ishize nibwo Leta y’u Rwanda yahagaritse insengero n’imiryango y’amasengesho, mu gikorwa gikomeje cyo kugenzura niba insengero zujuje ibisabwa, birimo n’ingamba z’isuku,ndetse ko insengero zigera hafi ku 8,000 zimaze gufungwa, zisabwa kuzuza ibyangombwa by’imikorere. Izi 43 zo zahagaritswe kuko “zidafite ubuzima gatozi”.
Ni gahunda yatangiye ku itariki ya 28 Nyakanga (7) iyobowe n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), rufatanyije na polisi, na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.Itangazo rya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu rivuga ko aya madini yahagaritswe hashingiwe ku ibaruwa ya RGB yo ku itariki ya 22 Kanama (8) “igaragaza urutonde rw’imiryango idafite ubuzima gatozi” (cyangwa ‘personnalite juridique’).
Iyo miryango n’amatorero yakoreraga mu turere 18 – muri 30 twose hamwe tugize u Rwanda – “bitemewe n’amategeko”.Ku rutonde rw’iyo miryango, hariho imwe izwi ko yagiye ishibuka ku matorero ya gikristu asanzwe yemewe n’amategeko mu Rwanda. Hakaba n’indi itari izwi henshi.
Gusa Kurundi ruhande, bamwe mu banyamadini banenze igikorwa cya leta cyo gufunga insengero ivuga ko zitujuje ibisabwa.Iyi nkubiri y’isuzuma ry’insengero ni yo ya mbere ifunzwemo nyinshi cyane kuva itegeko rijyanye no kugenzura ikwirakwira ryazo ryashyirwaho mu myaka itanu ishize.
Ritegeka insengero gukorera mu nyubako zitekanye, ndetse rikabuza ikoreshwa ry’indangururamajwi zivuga cyane mu gihe cy’amateraniro.
Rinategeka ababwirizabutumwa kuba bafite impamyabushobozi mu by’iyobokamana (theology), mbere yuko bafungura urusengero.
Ubwo iryo tegeko ryatangiraga gukurikizwa mu mwaka wa 2018, insengero zigera kuri 700 zarafunzwe.Abategetsi bavuga ko barimo guhagurukira izo nsengero kuko zagize igihe cy’imyaka itanu cyo kugira ngo zuzuze ibisabwa.

