Dore ibyo wamenya kuri gahunda yo gukingira Ubushita bw’Inkende-Mpox mu Rwanda

Mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gutanga inkingo z’indwara ya Mpox (Monkeypox/Ubushita bw’inkende) ahatangiriwe ku bantu 10 000 bo mu byiciro byibasirwa cyane, nk’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakora kwa muganga no mu mahoteli.

Ibi kandi byanahamijwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, aho ngo iki kigorwa kiri mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya Mpox.

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya Mpox, Minisiteri y’Ubuzima yatangije igikorwa cyo gutanga urukingo rwa Mpox ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakora kwa muganga, abakora mu mahoteli n’ibindi byiciro byibasirwa cyane na Mpox.”

 ” Twizeye ko Mpox mu minsi ya vuba izaba yahagaritswe nta muntu n’umwe uri kuyigaragaraho hano mu Rwanda, ubushobozi burahari inzego zose zibirimo. Icyo dusaba ni uko buri wese ashyiraho uruhare rwe ugaragayeho ibimenyetso akihutira kujya kwivuza ngo asuzumwe n’Abo bahuye akabamenyesha.”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira yavuze ko iyi gahunda yo gutanga izi nkingo itatangirira ku bantu bose, ariko ko hari amatsinda y’abantu agomba kwibandwaho.

Yagize ati Hari amatsinda aba afite ibyago byo kwandura kurusha andi, ubwo ni yo umuntu yabanza guheraho bitewe n’inkingo zaba zihari uko zingana, hanyuma nyuma uko byazajya bigaragara ko n’andi matsinda akeneye guhabwa urukingo bakazatekerezwaho.”

Dr Nicaise Ndembi wo mu kigo cya Africa cyo kurwanya indwara yabwiye abanyamakuru ku wa kane ko u Rwanda ari igihugu cya mbere cya Afurika gitangiye gutanga uru rukingo.

Urwo rukingo u Rwanda rwatangiye gutangwa ni doze 1,000 rwahawe na Nigeria kuri doze 10,000 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye Nigeria mu mpera z’ukwezi gushize kwa Kanama, nk’uko abakuru ba kiriya kigo cya Afurika babitangaje.

Minisiteri y’Ubuzima kandi iherutse gutangaza ko abagaragaweho iyi ndwara mu Rwanda, bagiye bavurwa ndetse abenshi bagakira bakava mu Bitaro, ariko iboneraho kwibutsa abantu uburyo bwo kuyirinda burimo kwirinda imibonano mpuzabitsina ikingiye cyangwa idakingiye n’umuntu wagaragaje ibimenyetso byayo.

Icyiciro cya mbere cy’abazakingirwa iyi ndwara, kigizwe n’abantu ibihumbi icumi (10 000), bikaba biteganyijwe ko nyuma yacyo, gahunda yo gutanga izi nkingo izanakomereza ku bindi byiciro, nk’uko biherutse gutangazwa na Minisiteri y’Ubuzima.

Jean Kaseya, umukuru wa kiriya kigo kizwi nka Africa Centres for Disease Control and Prevention (Africa CDC), yabwiye abanyamakuru ko gukingira muri DR Congo – ifatwa nk’izingiro rya Mpox – bizatangira “mu cyumweru cya mbere cy’Ukwakira(10)”.

Kiriya kigo kivuga ko gukingira mu Rwanda byatangiye ku wa kabiri w’iki cyumweru hibandwa ku turere duhana imbibi na DR Congo.

Muri Nyakanga(7) ni bwo u Rwanda rwemeje abarwayi babiri ba mbere ba Mpox, bivugwa ko abari bayirwaye bamwe bakize kandi nta watangajwe waba warishwe na yo kugeza ubu.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, Afurika yatangaje abantu 29,152 banduye Mpox na 738 yishe mu bihugu 15.

Ishami rya ONU ryita ku buzima ku isi ryatangaje indwara y’ubushita bw’inkende (Monkey pox/mpox) yugarije ibice bya Afurika nk’ikibazo giteye inkeke k’ubuzima ku isi.

Ni indwara ubusanzwe yikiza ubwayo nyuma y’ibyumweru birenga bibiri, ariko ifite n’urukingo, gusa aho ruri ruhabwa abantu bageramiwe.

Ubwoko bushya bw’ubu bushita burimo kugaragara kuri iyi nshuro bwishe abantu nibura 450 mu gihe bwatangiraga kuboneka muri DR Congo.

Iyi ndwara iterwa na virus. Iyi iri mu bwoko bumwe na za virus zitera indwara ya ‘smallpox’ gusa yo ntikaze cyane.Ku ntangiriro iyi virus yavuye ku nyamaswa igera ku bantu, ariko ubu irahererekanywa hagati y’abantu.

Yabonetse bwa mbere mu byaro bya kure cyane mu mashyamba y’inzitane muri DR Congo, aho buri mwaka iyi ndwara yica abantu amagana – biganjemo abana bari munsi y’imyaka 15.

Hariho amoko abiri y’ingenzi ya mpox – Clade 1 na Clade 2.Mpox yatangajwe nk’ikibazo cyihutirwa mu buzima mu 2022, yari yatewe na virus yiswe Clade 2, urebye yo ni virus yoroheje.

Iyi yakwiriye mu bihugu 100 ku isi birimo na bimwe byo muri Aziya n’Uburayi ubusanzwe byari bitarabona iyi virus, ariko yahise ihagarikwa ubwo bakingiraga amatsinda y’abantu yibasirwa cyane.

Gusa kuri iyi nshuro ihari ni Clade 1 irica kurushaho – yishe hejuru ya 10% by’abayanduye ubwo iheruka kuboneka – iyi niyo irimo gukwirakwira ubu.

Ahagana muri Nzeri(9) ishize habayeho kwihindura kw’iyi virus. Uko kwihindura kwazanye ubundi bwoko bwiswe Clade 1b – kuva ubwo bwakwirakwira vuba vuba. Umwe mu bahanga muri siyanse yavuze ko ubu bwoko ari bwo “bubi cyane kugeza ubu”.

Ikigo gishinzwe kurinda no guhangana n’indwara z’ibyorezo muri Afurika (Africa CDC) kivuga ko abantu barenga 14,500 banduye mpox kandi abarenga 450 yabishe kuva mu ntango ya 2024 kugeza ku mpera za Nyakanga(7).

Uko ni ukwiyongera k’ubwandu kungana na 160% no kwiyongera kwa 19% kw’impfu ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2023.Mu gihe 96% by’abantuye mpox bari muri DR Congo, iyi ndwara yakwiriye mu bihugu bituranyi nk’u Burundi, Rwanda, Uganda, Kenya aho itakunze kuboneka mbere.

Muri DR Congo hari intege nke mu kuvura no gukingira mpox, ndetse ababishinzwe bafite ubwoba ko ishobora gukomeza kwiyongera.

Inzobere zivuga ko ubwoko bushya bwandura mu buryo bworoshye, bugatera n’uburwayi bukomeye n’impfu mu bana n’abantu bakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *