Muhanga: Umugabo yatewe icyuma n’undi nyuma yo kumusanga mu kabari yareberagamo umupira
umugabo yasanze mugenzi we mu kabari aho we n’abandi bareberaga umupira, amutukiramo, ndetse anamutera icyuma bamaze kugasohokamo, ahita acika. Abari aho byabereye bavuze icyo bakeka ko kibyihishe inyuma , ibi byabereye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga .
Bamwe mu batuye muri aka gace, bavuga ko aba bagabo bashobora kuba bapfuye amafaranga ibihumbi 800 Frw umwe abereyemo mugenzi we, aho bivugwa ko baguze imodoka, umwe akayasigaramo undi .
Maniraguha Donat watewe imbugita magingo aya arwariye mu Bitaro bya Kabgayi, mu gihe uwakimuteye ari Ndizihiwe Jean de la Paix bakunda kwita Fils, aho babanje gutongana ubwo umwe yasangaga undi mu kabari gaherereye mu Mudugudu wa Gasenyi mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye, ari kurebana umupira w’i Burayi na bagenzi be.
“Ubwo rero nari maze gukinga akabari duhagaze hanze, ni bwo twabonye Ndizihiwe agaruka ahita atera icyuma Maniraguha, noneho duhita twihutira kumujyana kwa muganga, mu gihe Ndizihiwe yahise yiruka.”Nyiri aka kabari kabanje gutonganirwamo n’aba bagabo, avuga ko uwateye icyuma mugenzi we, yaje yasinze ariko yanywereye mu kandi kabari, akamusaba gusohoka ndetse na we agakinga akabari kuko amasaga yari yageze.
Nshimiyimana Jean Claude uyobora Umurenge wa Nyamabuye, nawe yahamije iby’aya makuru , wanavuze ko ubuyobozi bwahawe amakuru n’abaturage ko aba bagabo basanzwe bafitanye ikibazo cy’amafaranga umwe abereyemo undi , yana boneyeho kugira inama abantu bafitanye ikibazo, kwiyambaza ubuyobozi bukabafasha kugitorera umuti, aho kuba bakoreshwa n’umujinya umwe akaba yakwihanira, kuko bishobora kubyara ibibazo nk’ibi birimo ibyaha.