HomePolitics

amatora yabagize urwego rwa Sena  : abarimo Amb Rugira na Cyitatire binjiye muri Sena

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yatangaje iby’agateganyo byavuye mu matora y’Abasenateri 12 batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu mu Ntara n’Umujyi wa Kigali.

Mu basenateri 12, babiri gusa niba bashya ari bo Amandin Rugira wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye nk’u Bubiligi na Zambia ndetse na Cyitatire Sosthène wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Sena y’u Rwanda.

amatora yabagize urwego rwa Sena ruba rugizwe n’abasenateri 26. Muri aya matora imyanya 12 ni yo itorerwa, abatora kandi ni abahagarariye abaturage.

Uretse abo 12 batorwa bahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali, abandi bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, abandi bemezwa n’ihuriro ry’amashyaka, n’abatorwa mu barimu ba za kaminuza n’amashuri makuru.

Abahagarariye Intara y’Amajyaruguru batowe ni Dr. Nyinawamwiza Laetitia wagize amajwi 73.00% na Rugira Amandin wagize 62.61%.

Intara y’Amajyapfo ihagarariwe na Umuhire Adrie wagize amajwi 70,42%, Uwera Pélagie n’amajwi 62.91% na Cyitatire Sosthène wagize 61,74%.

Iburasirazuba hatowe Bideri John Bonds wagize amajwi 80,46%, Nsengiyumva Fulgence agira 68,53% na Mukabaramba Alvera wagize 76,40%.

Mu Burengerazuba hatowe Havugimana Emmanuel n’amajwi, 69,45%, Mureshyankwano Marie Rose 74,67%, Niyomugabo Cyprien wagize amajwi 67,88%.

Mu Mujyi wa Kigali hatowe Nyirasafari Espérance wari usanzwe ari Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda wagize amajwi 55,26%

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Nzeri 2024, amatora y’Abasenateri arakomeza hatorwa babiri bava mu mashuri makuru na Kaminuza bya Leta n’ibyigenga.

Gusa abaturage ku rwego rwo hasi biboneka ko batazi iby’uru rwego n’abarugize, ndetse n’uburyo batorwamo, nk’uko abaganiriye na BBC Gahuzamiryango babivuga.

Ku wa mbere, nari ndi ku biro by’Akarere ka Muhanga, ni hamwe mu hari hashyizwe site y’itora ngo batore abasenateri batatu bahagararira Intara y’Amajyepfo.Abatora bose muri iyi Ntara ni abantu 439 bagize Inama Njyanama z’imirenge n’Uturere tugize iyi Ntara.

Urwego rwa Sena mu Rwanda rwatangiye mu 2003 rugenwe n’Itegekoshinga rishya ryari rimaze kujyaho, mu nshingano rufite harimo guhagararira abaturage n’izindi zirimo;

  • Kumenya no kugenzura imikorere ya Guverinoma
  • Gusuzuma ibibazo by’abaturage bagejejweho
  • Kugeza ku baturage ibikorwa by’Inteko
  • Kwemeza ishyirwaho rya bamwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu
  • Kugenzura Imitwe ya Politiki
  • Gusuzuma raporo zatanzwe n’Ibigo bya Leta

Nabajije Innocent Teriberi umwe mu bagize inteko itora mu karere ka Muhanga ku kuba abaturage bavuga ko abagize Sena batabageraho, no kuba batazi Abasenateri n’icyo bakora.

Teriberi ati: “Bajya bacishamo bakaza, cyane cyane mu bibazo bijyanye n’ubushakashatsi; abaturage bamerewe bate? Iterambere rimeze rite?

“Impamvu abaturage bo ku rwego rwo hasi badakunda kubabona cyane ibyo bibazo [by’ubushakashatsi] akenshi baza kubibaza ku rwego rw’Akarere.

“Nk’abahagarariye abaturage rero ku rwego rw’Akarere twe turababona. Nk’uko tuba tubahagarariye mu kubatora, tubahagararira no mu gutanga ibitekerezo kuri ubwo bushakashatsi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *