
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Keir Starmer yabonanye na mugenzi we w’Ubutaliyani, Giorgia Meloni, i Roma kugira ngo baganire ku buryo bwo guhangana n’abimukira binjira mu bihugu bayoboye badafite ibyangombwa.
Mbere y’inama yo ku wa mbere, minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yavuze ko ashaka gukora ibishoboka byose kugirango habeho igabanuka ry’imibare y’abinjira mu Butaliyani.
Starmer kandi yasuye ikigo cy’igihugu gishinzwe guhuza abinjira n’abasohoka mu butaliyani ndetse anabonana na minisitiri w’ubutegetsi bw’Ubutaliyani, Matteo Piantedosi.
Kuva ishyaka ry’Umurimo ryatsinda amatora muri Nyakanga, Starmer yasezeranyije kurwanya abimukira mu buryo butemewe n’ubwo yanze gahunda ya guverinoma y’aba conservateur yabanjirije yo gutwara abasaba ubuhungiro mu Rwanda. gusa uku guhura kwe na Meloni uyobora ishyaka ry’iburyo bwo kurwanya abimukira bavandimwe bo mu Butaliyani, byateje urunturuntu mu bakurikira politiki y’ibi bihugu.
Depite w’umurimo Kim Johnson yatangarije ikinyamakuru The Guardian ko biteye impungenge kubona Minisitiri w’intebe Starmer ashaka kwigira kuri guverinoma y’aba fashiste.
N’ubwo yanze gahunda y’u Rwanda, Starmer ntiyigeze yanga ko gahunda z’ubuhunzi zo kurwanya umubano uwo ari wo wese iki gihugu cyagirana n’amahanga.Ubutaliyani bwagiranye amasezerano na Alubaniya mu Gushyingo mu kwakira ibigo bibiri aho abantu bazacumbikirwa mu gihe ibyifuzo byabo by’ubuhungiro bigitunganwa.
Abafite ubuhunzi banze koherezwa mu bihugu bakomokamo mu gihe abafite ibyifuzo byemewe bazahabwa uburenganzira bwo kwinjira mu Butaliyani.Guverinoma ya Meloni kandi yagiranye amasezerano na Tuniziya, iyiha ubufasha mu rwego rwo kurushaho gushyira ingufu mu guhagarika impunzi zerekeza mu Butaliyani ziva mu gihugu cya Afurika y’Amajyaruguru mu uburyo bwo kubabuza kwambuka inyanja ya Mediterane.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko iyi politiki yateye impunzi ibihumbi n’ibihumbi gusubira muri Libiya kugira ngo bahure n’iyicarubozo n’ihohoterwa ndetse bafunzwe bidatinze.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko kuva umwaka watangira, impunzi zageze mu Butaliyani n’inyanja zagabanutse cyane. Kuva ku ya 1 Mutarama kugeza ku ya 13 Nzeri, abantu 44,675 bahageze ugereranije na 125,806 mu gihe kimwe cyo mu 2023.