
kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Nzeri 2024 Urukiko rw’Ubujurire rwatangiye kumva ubujurire bwa Jean Baptiste Mugimba wakatiwe imyaka 25 ahamijwe ibyaha byo gucura umugambi wa Jenoside no kuba icyitso cya Jenoside.
Jean Baptiste Mugimba yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kuba icyitso cya Jenoside ndetse n’icyo gucura imigambi yo gukora Jenoside n’ Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imbibi rukorera i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda Tariki ya 22 Werurwe 2022 .
Bimwe mu byasunikiye Mugimba kuba yajuririra iki cyemezo cyo gufungwa imyaka 25 harimo kuba Urukiko rwarahaye agaciro ubuhamya bwatanzwe n’abo we yita abanyabinyoma, kuba kandi haragiye habaho kuvuguruzanya ndetse no kunyuranya kw’abatangabuhanya, anahamya ko igihano yahawe kitagakwiye gushingira ku byavuzwe kuko birimo imvugo nyinshi, ziterekana ukuri.
Jean Baptiste Mugimba yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyaka CDR, rimwe mu yagize uruhare rutaziguye mu kubiba amacakubiri n’ivangura rishingiye ku moko, byabaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mugimba yagejejwe mu Rwanda mu 2016 ari kumwe na Jean Claude Iyamuremye, bombi boherejwe n’u Buholandi kugira ngo baryozwe ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu bakoreye ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no mu itegurwa ryayo.Ubushinjacyaha bushimangira ko Mugimba tariki ya 8 Mata 1994 iwe habereye inama karundura yiswe “Comitê de Crise” yahurije hamwe inzego z’Ubutegetsi bw’abahoze bayobora amasegiteri i Nyamirambo, Nyakabanda n’ahandi mu Mujyi wa Kigali. Ni inama yakurikiye n’ibikorwa byo kwica Abatutsi bikozwe na bamwe mu bitabiriye iyo nama.
Ibi Ubushinjacyaha buri kubivuga bushingiye ku buhamya bwatanzwe n’umutangabuhamya wiswe DAM, amazina bamuhimbye ku bw’umutekano we.