
Abaturage barashimira MONUSCO ku ruhare yagize mu kurinda akarere, mu rwego rwo gushyigikira ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) Muri Tchomia, intara ya Ituri.
Mu rwego rwo gushaka umuti uhamye wo kurwanya ikibazo cy’iterabwoba ry’iyi mitwe yitwaje intwaro, MONUSCO kubufatanye na FARDC bateguye amarondo ya nijoro mu mujyi.
Ibibazo by’umutekano muri Tchomia usanzwe ari ni umurwa mukuru w’ubutware bwa Bahema Banywagi, bikomeje kuba bibi kubera ko hari imitwe yitwaje intwaro , irimo n’abasirikare ba CODECO ndetse n’abitwa “abirwanaho”. Iyi mitwe ihora ihanganye na FARDC [igisirikare cya leta ] ndetse ihungabanya umutekano.
Ibi babitangarije itsinda ry’abanyamakuru ba Radio Okapi ubwo barimo bareba uko umutekano uhagaze mu duce dukora ku nkombe z’ikiyaga cya Albert .aho ryakusanyije ubuhamya bw’abaturage bumva ko bahumurijwe n’amarondo ahuriweho n’abashinzwe amahoro n’ingabo.
Beauduin Alyegera Muhigi, umukozi mu buyobozi bwa Bahema Banywagi, atanga ubuhamya agira ati: “Turabona ko kuba MONUSCO ihari biduhumuriza, ingofero z’ubururu zabo baba bambaye bakora amarondo ahantu hose biduha kumva ubwacu dutekanye. Ibi binarinda umutekano wacu. Abantu batangiye gusubira mu ngo zabo, ibikorwa by’ubucuruzi, isoko, ibintu byose byarasubukuwe byose dukesha ko abasirikare ba Loni bahari,ndetse amahoro yagaruwe kandi ntitwifuza kumva urusaku rw’amasasu. “
Ku kibanza IDP cya Nyamusasi, giherereye ku nkengero z’agasantere k’ubucuruzi ka Tchomia, abaturage batishoboye bagaragaza ko bifuza ko ikigo cya MONUSCO cy’agateganyo gihoraho.
Germain Buna Dhelo, perezida w’abaturage bimuwe na Nyamusasi, ahamya ingaruka nziza z’umuryango w’abibumbye ziri kugaragarira buri umwe wese .
aho yagize ati : “MONUSCO itari yaza inaha, twari dufite umutekano muke. Abagore bashakisha inkwi mu gihuru bahoraga babangamiwe n’abasirikare ba CODECO. Ariko ubu byazanye igisubizo kirambye gikomeje kugarura amahoro muri aka karere. “