Nyuma y’amezi abiri y’imvune ; Messi agiye kongera kugaragara mu kibuga

Umutoza wa Inter Miami, Gerardo Martino yemeje ko Lionel Messi yiteguye gusubira mu ikipe ye isanzwe ikina shampiyona ya Major League Soccer club , nyuma yo kumara amezi arenga abiri hanze kubera imvune yo mu kaguru yari yaragize.

Messi ntabwo yakinnye umukino n’umwe kuva yavunika akaguru k’iburyo muri Argentine , icyo gihe byari ku itariki 14 Nyakanga ubwa bakinaga na Kolombiya kumukino wanyuma wa Copa America 2024.

Martino yanavuze ko yaherukaga gukinira Inter Miami ku ya 1 Kamena ariko ahumuriza abafana ko akazaboneka mu bazaba bari gushakwamo abajya guhangana na Philadelphia Union kuri uyu wa gatandatu muri shampiyona.

Ku wa gatanu, Martino yabwiye abanyamakuru ati: “Yego, ubu ameze neza”.

Ati: “Ejo, yasubiye mu myitozo. Arateganijwe kumukino w’ejo, kandi nyuma yimyitozo, tuzasobanura byinshi biri kujya mbere kuri we, ariko arahari. Tugiye kongera kugarura umukinnyi mwiza ku isi mu ikipe, bityo twese twishimiye iri garuka rye. ”

Uyu mukinyi wimyaka 37 yinjije ibitego 12 na assistes 13 mumikino 12 muriyi shampiyona gusa [muri Major League Soccer ] akaba yabuze mu mikino umunani ya MLS iyi ikipe ye yakinnye ndetse n’amajonjora y’igikombe cyisi muri uku kwezi.

Kuri uyu wa kabiri, uyu rurangiranwa wegukanye igikombe cy’isi ndetse n’igikombe cya Amerika muri Arijantine[Coppa Amerika]yatangaje ko yababajwe nuko Argentine yatsindiwe bikomeye muri Kolombiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *