Watch Loading...
EuropeHomePaper Talk

Paper Talk[Rwanda&Africa: Ikipe yo muri Africa izatwara igikombe cy’Isi [umuyobozi wa CAF], Robertinho  yashimye  rutahizamu mushya wa  Rayon Fall Ngagne!

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Aruhago muri Africa  Umunya-Africa y’Epfo Dr Patrice Motsepe yavuze ko yizerako umunsi umwe ikipe y’Igihugu yo k’umugabane w’Afurika izegukana igikombe cy’Imikino y’Anyuma y’Igikombe cy’Isi.(France24)

Umunya-Senegal El Hadji Diouf wakiniye amakipe atandukanye kandi akomeye k’umugabane w’Iburayi  arimo nka Liverpool mu gihugu cy’ubwongereza biteganyijwe ko  azareba umukino w’Ishiraniro  hagati y’ikipe ya Simba Sc na Young Africans akaba ari umukino uteganyijwe  tariki ya  19 Ukwakira 2024. (#MickyJr)

Umutoza Mungo Jitiada, wamenyekanye cyane nka ‘Vigoureux’, wazamuye abakinnyi benshi kuva mu buto bwabo muri ruhago Nyarwanda, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.(#Kigali To Day)

Robertinho yanyuzwe na rutahizamu we, Umutoza wa Rayon Sports yavuze ko anyuzwe n’urwego rw’abakinnyi be barimo na rutahizamu Fall Ngagne utariyereka abakunzi b’iyi kipe neza.(#Isimbi)

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yakiriye mu myitozo abakinnyi 7 bari mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu myiteguro ibanziriza umukino izesurana na FC Pyramids mu ijonjora rya kabiri muri CAF Champions League izakirwamo ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024.(#KGLNews)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball izakina n’igihugu cya Maroc muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kiri kubera muri Tunisia, Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu mu mujyi wa Madhia wo mu gihugu cya Tunisia, ni bwo hasojwe imikino y’amatsinda.(#Kigali To Day)

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 20 y’Amavuko yisanze mu itsinda rya Mbere [A] mu mikino ya CECAFA U 20 yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje iyo myaka kizakinwa mu mwaka utaha wa 2025 mu gihugu kitaramenyekana.(#KGLNews)

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Ntwari Fiacre, aracyategereje nimero azambara muri Kaizer Chiefs nyuma y’uko agaragaje ko yifuza kwambara nimero 1 ifitwe na Brandon Petersen na we akaba ari umuzamu w’iyi kipe.(#Igihe)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *