Nyamasheke : umusore yaguwe gitumo arimo asambanya inka

Umusore witwa Enock yasanzwe n’abaturage ari gusambanya inka y’abaturage abanza kwanga kuyivaho bakimubona, aho afatiwe, ntiyaruhanya yemera icyaha, avuga ko yumvaga ashaka imibonano mpuzabitsina kandi atabona umukobwa wamwemerera ku buntu kandi nta mafaranga yari afite ,ibi bikaba byabereye Mu murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba .

Ndikumana Enock yasanze yakuyemo ipantalo, yayirambitse kuri kiraro cy’iryo tungo, nyuma yo kukinjiramo ubwo yasangaga ba nyiraryo badahari, akarisambanya abanje kuryagaza.

Umunyabanga nshingabikorwa w’Akagari ka Gitwa uyu musore yari atuyemo witwa Ntibazirikana Denys nawe yahamije aya amakuru , aho yatangaje ko uyu musore akimara gufatwa n’inzego, yemeye ko yakoze iki cyaha.

Aho Ntibazirikana yagize ati : “Yiyemereye atazuyaje ko yayisambanyije, n’abo bagore batamubeshyera, basanze ari kuyisambanya yanga kubireka ngo ni uko bamubonye.

“Abaturage bahise bamukomezanya kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihombo ari ho afungiye, ibindi bikazagaragazwa n’iperereza.”uyu muyobozi kandi yavuze ko ari ubwa mbere aya mahano abaye mu Kagari ayoboye,ko bajyaga babyumva ahandi bakagira ngo ni ukubeshya. 

Yanasabye abaturage kujya bubaka ibiraro bikomeye by’amatungo, bakanabihoma neza, bakabikinga n’inzugi zikomeye, kugira ngo amatungo yabo bayarinde ibyago bo guhohohoterwa cyangwa kwibwa. 

 uyu musore bikekwa ko yaba afite ikibazo cyo mu mutwe, ku buryo akwiye kubanza gukorerwa ibizamini by’abaganga b’indwara zo mu mutwe.yafatiwe mu Mudugudu wa Nyagahinda mu Kagari ka Gitwa mu Murenge wa Gihombo, nyuma yuko abagore babiri bamusanze ari gusambanya iryo tungo, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihombo.

Bamwe mu baturage baganiriye na radio dix bayitangarije ko ubwo uyu musore yajyaga gukorera amahano iri tungo, yabanje kurihendahenda kugira ngo abone uko akora ibye.

aho bagize bati : “Yayisanze muri icyo kiraro cyubakishije ibiti gusa kidahomye atangira kuyagaza, iramwemerera iratuza, ahita atangira kuyisambanya nk’uko abagore babiri bamubonye bwa mbere babivuze.

 “Yatubwiye ko yumvise ashatse imibonano mpuzabitsina, abona nta mukobwa yahita abona n’uwo yabona yamuca amafaranga kandi ntayo afite, agahitamo iyo nka atari azi ko hari uhanyura muri ayo masaha ngo amubone.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *