Ubundi bushakashatsi bwerekanye byinshi utaruzi ku ngangi n’inguge!

Abashakashatsi bo muri Gabon bavuga ko ingagi zivura ubwazo zishobora kuba zifite ibintu bishobora gufasha kugera ku buvumbuzi bw’imiti mu gihe kiri imbere.

Gabon ni igihugu gifite amashyamba manini cyane ataravogerwa cyane abamo inzovu, inguge n’ingagi, n’ibimera byinshi abahanga muri siyanse batazi.Ubushimusi n’indwara byatumye umubare munini cyane w’ingagi zikunze kuba ahantu h’isi ngufi (‘western lowland gorillas’) zikendera (ziri hafi gushiraho) mu gasozi.

Ziri mu cyiciro cy’inyamaswa ziri mu kaga gakomeye ko gushiraho, ku rutonde ruzwi nk’urutukura rw’umuryango mpuzamahanga wo kubungabunga ibidukikije.Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi muri siyanse cya PLOS ONE.

ingagi hamwe n’inguge muri rusange zizwiho kwivura ubwazo mu guhitamo ibimera byifitemo ubushobozi bwo kuvura.Inguge yo mu bwoko bwa ‘orangutan’ yakomeretse iherutswe kugarukwaho mu bitangazamakuru kubera gukoresha umutobe w’ibyatsi yari yakanjakanje ikawukoresha mu kumuvura igikomere cyo munsi y’ijisho ryayo ry’iburyo.

Muri ubu bushakashatsi bushya, abahanga mu bimera bakoze urutonde rw’ibimera biribwa n’ingagi zo muri Gabon ziri mu byago byo gushiraho ku isi (zizwi nka ‘western lowland gorillas’), zo muri pariki y’igihugu ya Gabon yitwa Moukalaba-Doudou.

Bahisemo ibiti bine bishobora kuba ingirakamaro, bashingiye ku biganiro bagiranye n’abavuzi gakondo baho: ibyo biti bine (mu mazina yo muri siyanse) ni Ceiba pentandra, Myrianthus arboreus, Milicia excelsa na Ficus.

Igishishwa cy’ibyo biti – gikoreshwa mu buvuzi gakondo mu kuvura indwara zitandukanye zirimo nko kuribwa mu nda hamwe n’ubugumba – kirimo ibinyabutabire byifitemo ubushobozi bwo kuvura, nk’ikinyabutabire cya phenol na flavonoid.

Abahanga muri siyanse ize ku bimera ingagi zo mu gasozi zirya – ndetse bikoreshwa n’abavuzi gakondo bavura abantu muri icyo gihugu – basangamo ibimera bine byifitemo ubushobozi bwo kuvura.Ibyo bimera uko ari bine byagaragaje igikorwa cyo kurwanya udukoko, nibura ku bwoko bumwe bw’agakoko kananira imiti myinshi kitwa E. coli.

By’umwihariko, igiti cyitwa Ceiba pentandra (kinazwi nka ‘fromager tree’) cyagaragaje “igikorwa gitangaje” ku moko yose y’udukoko cyasuzumiweho, nkuko abo bahanga muri siyanse babivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *