HomeOthers

DRC : Hari icyoba cyo kwandura ubushita bw’inkende mu bagize urwego rw’ubuzima rw’iki gihugu

Abaganga bo muri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo batangaje ko bifuza cyane ko inkingo zibageraho kugira ngo bashobore guhagarika ikigero cy’abantu bashya bandura.

kuri ubu iyi indwara yandura cyane ndetse imaze kwica abantu nibura 635 muri DR Congo uyu mwaka.Mu kigo cy’ubuvuzi cyo mu ntara ya Kivu y’Epfo BBC dukesha iyi nkuru yasuye, muri aka gace k’izingiro ry’iki kiza, abaganga bavuga ko abarwayi bashya barimo kuhagera buri munsi – by’umwihariko impinja – ndetse ko ibikoresho by’ingenzi cyane bidahagije.

Emmanuel Fikiri, umuforomo ukorera ku ivuriro ryahinduwemo ikigo cyihariye cyo guhangana n’iyi virusi, yagize ati:”Twabimenyeye ku mbuga nkoranyambaga ko urukingo ruhari noneho.”

Yavuze ko ubu ari bwo bwa mbere avuye abarwayi b’ubushita bw’inkende kandi ko buri munsi aba afite ubwoba bwo kubwandura no kubwanduza abana be – uw’imyaka irindwi, uw’itanu n’uw’umwaka umwe.Impamvu bizafata igihe kugira ngo inkingo zijyanwe mu bice bitandukanye by’igihugu, ni uko zicyenera kubikwa ku bushyuhe bwagenwe – buri munsi ya dogere Celsius (C) zeru – kugira ngo zikomeze kugira ubushobozi bwazo, ndetse zicyeneye koherezwa mu duce tw’icyaro two muri Kivu y’Epfo, nk’i Kamituga, Kavumu n’aha i Lwiro, aho iki kiza cyiganje.

Ibikorwa-remezo bidahagije n’imihanda mibi, bisobanuye ko indege za kajugujugu bishoboka ko ari zo zizakoreshwa mu kuhamanurira inkingo zimwe, ibyo na byo bikaba bizongera ikiguzi cyo kubikora, muri iki gihugu gisanzwe gifite ibibazo by’amafaranga.

Ku ivuriro ry’abaturage, Dr Pacifique Karanzo yagaragaye ananiwe cyane ndetse ubona yacitse intege, kuko yagize akazi kenshi cyane mu gitondo cyose.Nubwo yari yambaye ikintu cyo kumurinda mu maso, nashoboye kubona ko icyuya cyarimo gishoka mu maso he. Yavuze ko ababajwe no kubona abarwayi barimo kuryamana ku bitanda.

Bigaragara ko arakaye cyane, yarambwiye ati: “Uraza no kubona ko abarwayi barimo kuryama hasi.”

“Ubufasha bwonyine tumaze kubona ni imiti micye y’abarwayi n’amazi. Ku bijyanye n’izindi mbogamizi, nta mwete abakozi baragira.”Ariko bamwe bafite ubwoba ko intambara ikomeje kuba mu burasirazuba bwa DR Congo hagati y’ingabo za leta n’imitwe myinshi yitwaje intwaro, cyane cyane inyeshyamba za M23, itazatuma ibyo byoroha.

Dr Gaston Bulambo, ukuriye ubuvuzi mu ntara ya Kivu ya Ruguru, yabwiye BBC ati: “Intambara irimo kugira ingaruka zikomeye kuri gahunda y’ikingira muri rusange.

“Ntabwo ari ugukingira gusa ubushita bw’inkende, ahubwo na gahunda zose z’ikingira zirimo kuhazaharira kubera ibibazo mu kugeza inkingo mu turere tw’ubuvuzi. Ibi biterwa n’umutekano mucye.”

Guverineri w’intara ya Kivu y’Epfo Jean-Jacques Purusi Sadiki, na we ubwe uvuka i Lwiro, yabwiye BBC ko imirwano ikaze irimo gutuma abantu benshi bata ingo zabo muri iyo ntara, ibyo bikongera cyane ikwirakwira ry’iyi ndwara.

Yagize ati: “Ducumbikiye abantu ibihumbi [bahungiye mu bindi bice byo muri iyi ntara], ndetse turacyagowe n’ibibazo byinshi.

“Amafaranga menshi arimo gushyirwa mu guhangana n’intambara irimo kuba, kugura ibikoresho bya gisirikare, kugaburira abasirikare.

“Igihugu kirimo gutakaza amafaranga menshi mu kugerageza gucyemura [ikibazo cy’] intambara, aho gushyira [aya mafaranga] mu iterambere ry’abaturage harimo no mu rwego rw’ubuvuzi.”Abategetsi bavuga ko ibikorwa by’ikingira bizatangira mu kwezi gutaha kw’Ukwakira (10), ndetse ko abana bafite munsi y’imyaka 17 hamwe n’abagize aho bahurira bya hafi n’abarwayi b’ubushita bw’inkende, ari bo bazakingirwa bwa mbere.

Guverineri Purusi Sadiki yizeye ko iki kiza mu ntara ye kizahagarikwa. Ati: “Igisabwa ni ubushake bwa politike. Nzi neza ko tuzatsinda.”

Ni ibyiyumviro bitaragera mu baganga bananiwe cyane, nka Dr Karanzo, wo ku bitaro bya Lwiro – ariko nibura baremwa agatima no kuba ubukangurambaga ku bushita bw’inkende bugaragara ko burimo kwiyongera mu karere kabo.

Bigaragara ko abantu barimo kugana ivuriro bakimara kugaragaza ibimenyetso, aho kubanza kujya mu bavuzi gakondo. Ibyo bisobanuye ko ibi bitaro bitarapfusha umurwayi w’ubushita bw’inkende.

Nyamara ariko, mu gihe abantu 5,049 bamaze kwemezwa ko banduye ubushita bw’inkende muri DR Congo kuva mu ntangiriro y’uyu mwaka, abakozi bo kuri iryo vuriro bavuga ko gukora ibintu vuba ari ingenzi – ko gukomatanya inkingo, imiti n’ibindi bikoresho byo gutuma habaho kwita ku isuku kurushaho, ari byonyine bizatuma iki kiza gihagarikwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *