Wazalendo yasabwe guhagarika bwangu ihohoterwa ikorera Impunzi zo mu nkambi ya Lusenda

Komisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo irasaba imitwe y’abaturage yitwara gisirikare izwi nka ‘Wazalendo’ kwirinda guhohotera impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Lusenda mu burasirazuba bw’igihugu.

Komisiyo ishinzwe impunzi kandi irasaba abo muri uwo mutwe guhagarika kuzisaba imisoro.Byavugiwe mu nama yabereye mu nkambi ya Lusenda yahuriwemo n’impunzi, inzego zishinzwe umutekano, imitwe y’abaturage yitwara gisirikare izwi nka ‘Wazalendo’ n’abaturage b’Abanyekongo.

Mu byo iyo nama yari igamije harimo gusobanura uburenganzira bw’impunzi n’uko zikwiriye kwitwara.mu byo iyo nama yari igamije harimo gusobanura uburenganzira bw’impunzi n’uko zikwiye kwitwara.

Lusenda iherereye muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ni agace gatuwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Ababembe. Aka gace kandi kari hagati ya Uvira n’i Baraka

‘Wazalendo Ni Ihuriro ry’Imitwe yitwaje Intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Ukurikije izina ‘Wazalendo’ n’intego z’ibyo baharanira kugeraho si ribi ariko nanone imigirire yabo inyuranya nabyo.

Ubusanzwe, Umutekano mu Burasirazuba bwa RDC uri mu manga ndetse imitwe yitwaje intwaro ishingwa ubutitsa. Ubu harabarurwa igera kuri 300 kandi umubare munini iri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yonyine.

Ni agace kugarijwe n’umutekano muke, ariko ku ruhande rwa Guverinoma ya Congo, byakomeje gusa nk’aho umutekano ubangamiwe gusa n’Umutwe wa M23 icyo gihugu kivuga ko ufashwa n’u Rwanda, rutahwemye kwamaganira kure.

Imyinshi muri iyo mitwe yashinzwe n’abayobozi bakuru muri RDC, ab’igisirikare n’abandi bashaka inyungu zabo by’umwihariko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iki gihugu gikungahayeho.

Indi ni iyashinzwe n’abitwikira umutaka wo kwirwanaho mu baturage, barimo abashinja Leta ko yadohotse ku kubacungira umutekano. Wumvise izo ntego ntiwatekereza ko iyi mitwe ikomeza kwishora mu bugizi bwa nabi bw’indengakamere.

Nka Wazalendo by’umwihariko imaze igihe ikorera ku butaka bwa RDC ariko izina ryayo ryongeye kugarukwaho cyane mu itangazamakuru mu 2022.

Kwiyuburura kwayo gusa n’ukwabayeho hagamijwe guhangana na M23, yongeye gukaza ibitero igaba ku Ngabo za Congo Kinshasa, FARDC, mu 2021.

Imitwe itandukanye yihurije i Pinga muri Gicurasi 2022, kugira ngo ihuze imbaraga hagamije kwirwanaho no kwerekana ko ‘Wazalendo’ ari yo ikunda igihugu kurusha abandi.

 Imikorere ya Wazalendo

Abarwanyi ba Wazalendo usanga baravuye mu mitwe yitwaje intwaro itandukanye, barimo abahoze barinda ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro n’abandi bava impande zose.

Wazalendo yabayeho kuva mbere y’uko na M23 yongera kugaba ibitero kuri FARDC. Gusa icyo gihe nta mbaraga yari ifite. Ryari nk’izina ariko ridafite ibikorwa bifatika.

Wasangaga nka PARECO-FF yihuje na APCLS, CMC na FDD, bavuga ko bose bari kurwanira inyungu runaka.

Mu mikorere yayo bitewe n’uko buri mutwe uba ufite umuyobozi wayo, iri huriro nta muyobozi uzwi rigira ndetse n’abashobora kubyiyitirira baba bashaka inyungu z’amafaranga cyangwa ubudahangarwa bakura mu gukorana na FARDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *