
Igihugu cya Uganda cyashyizeho ibigo by’ihariye mu mavuriro yo ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’uturere byo kwakira no kuvura abantu banduye indwara y’ubushita bw’inkende. Ibi ni nyuma yuko Minisiteri y’ubuzima itangaje ko iyi ndwara imaze gukwirakwira mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ibi byakozwe cyane mu turere twegereye umupaka n’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, igihugu kibasiwe cyane niyo ndwara.Ku ivuriro rikuru ry’igihugu rya Mulago riri murwa mukuru wa Kampala, n’ivuriro ryo mu mujyi wa Entebbe risanzwe ryakira abarwayi mu bihe by’ibyorezo niho hateguwe kwakira abanduye ubushita bw’inkende ku rwego rw’igihugu.
Amavuriro yo mu turere, nayo yateguye imyanya yihariye yo kwakira no kuvura abanduye mugihe bagaragaye muri ibyo bicye.Minisitiri w’ubuzima Ruth Acheng avuga ko bashyize mu byiciro ahantu hashobora kwibasirwa cyane bashyiraho gahunda y’umwaka umwe yo guhangana n’icyo cyorezo ikubiyemo gukangurira abaturage ibijyanye no kurwanya no kwirinda ubushita bw’inkende.
Imwe mu ntara 17 ishobora kwibasirwa cyane n’iki cyorezo nk’uko tubikesha ministeri y’ubuzima ni Gisoro iri ku mupaka w’ibihugu bibiri aribyo Republika ya Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda. Aha ni naho abaturage benshi bibyo bihugu bakunda kwambukira binjira muri Uganda.
Umupaka wa Bunagana ni wo ugendwa cyane, kandi niwo wambukiraho impunzi nyinshi zituruka muri Kongo. Ijwi ry’Amerika ryavuganye na Bwana Ismail Ndayambaje umuyobozi w’umujyi wa Bunagana ku ruhande rwa Uganda atugaragariza ko bashyizweho ingamba zihamye zo kwirinda iyi ndwara.
Minisitiri w’ubuzima wa Uganda Ruth Acheng yizeza abantu bashaka gukorera ingendo zabo muri Uganda ko nta kibazo na gito bazahura nacyo kubera iki cyorezo gishya cy’Ubushita bw’inkende. Ibyo abihera ku cyo yita ubunararibonye igihugu gifite mu guhangana n’ibyorezo bitandukanye birimo na Ebola.
Uganda imaze kwakira doze z’inkingo 2,000 zo kurwanya icyo cyorezo. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ku isonga ry’abazahabwa urwo rukingo ari abakozi mu nzego z’ubuzima bita ku banduye iyo ndwara, mu gihe bategereje izindi nkingo kugera mu gihugu.