HomePolitics

DRC: umuryango w’abibumbye uratangaza ko ikigero cy’ihohoterwa gikomeje gufata indi ntera

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu (UNJHRO) ryatunze agatoki ihohoterwa rikabije ndetse ritanga ibirego bigera kuri 400 bifite aho bihuririye n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu byanasize inzirakarengane zigera ku 1,487 muri kamwe mu duce twa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, hamwe n’abantu .

Iyi ni imwe muri raporo nyamukuru zashyizwe ahagaragara na UNJHRO ukwezi kwa Nyakanga kwonyine k’umwaka urangiye.Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa mbere, tariki ya 2 Nzeri, UNJHRO ishinja imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu, abagize igisirikare cya leta FARDC na polisi y’igihugu kuba ku isonga mu gukora aya mabi.

Iyi raporo ya UNJHRO yerekana ko abagabo 767, abagore 140, abantu 80 bataziwe imyaka, higanjemo abana babahungu 55, abakobwa 40 bari mu bahohotewe n’ibi bikorwa byimakaza ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu.

Ndetse ibi binerekana ijanisha ry’ubwiyongere bwa 20% mu mubare w’ibyaha ndetse n’ibitero byagabwe bibangamira ukwishyira ukwizana kwa muntu byakozwe ugereranije n’ukwezi kwa Kamena mu mwaka wa 2024.

Abayoboke b’imitwe yitwaje intwaro bakomeje kwibasira abaturage b’abasivili mu turere twa Beni, Masisi, Lubero, Mambasa na Djugu, bityo bikaviramo ihohoterwa rikabije no kuvutswa uburenganzira bwa muntu.

Muri izi ntara zikomeje kurangwa n’amakimbirane, Uru rwego rwanditse ko ibirego 340 by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ko ariho byiganje ibyo bikaba byerekana kwiyongera kwa 15% ugereranije nukwezi gushize igihe hari abarenga 200.

Nk’uko ibiro bikomeza bibitangaza ngo ibi bisobanurwa mu bindi byiyongereyeho mu gihe gisuzumwa mu gihe habaye ihohoterwa ry’uburenganzira ry’ubwisanzure n’umutekano w’umuntu mu ntara za Haut-Katanga na Kinshasa mu myigaragambyo rusange.Irerekana kandi ibibazo byo gufata ku ngufu bikurikirwa no kwicwa kw’abahohotewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *